• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, May 14, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Iyobokamana

Urujijo ku “Papa w’i Rwanda”: Kiliziya Gatolika yatangiye iperereza

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 30, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza ku itsinda ry’abantu biyita Abatowe, rivuga ko riherutse kwimika uwo ryise “Papa” mushya w’Umunyarwanda.

Ibi byatangiye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho agaragaza abantu bateraniye hamwe bavuga ko bari mu muhango wo kwimika umuyobozi wabo, bamwe bita Papa abandi bakamwita “Umubyeyi w’Abatowe”.

 Uwo bayoboye ni Harerimana Faustin, wahawe inkoni, umusaraba na Bibiliya nk’ibimenyetso by’ubuyobozi.

Harerimana asobanura ko buri Mukirisitu Gatolika wabatijwe aba ari “uwatowe”, kandi ko afite ubutumwa yahawe, nubwo bamwe mu bayobozi ba Kiliziya batabwemera. Avuga ko badaharanira gusenya Kiliziya, ahubwo ko bayirimo “neza kurushaho”.

Ati: “Turi abageni biteguye kwimana na Kristu mu ngoma y’urukundo, ubutabera n’amahoro. Ntabwo turwanya Kiliziya, ahubwo turayubaka.”

Icyakora, Kiliziya Gatolika ntiyemera ibyo bikorwa. Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko barimo gukusanya amakuru yose kugira ngo bakureho urujijo.

Umukuru wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda Archeveque Antoine Kambanda yamaganye ibyakozwe byo gutora Papa w’umunyarwanda

Yagize ati: “Turimo turabitohoza ngo turebe icyakorwa, dukureho urujijo.”

Bamwe mu bapadiri bagize icyo babivugaho bagaragaza impungenge. Padiri Niyonsenga Theophile yavuze ko niba ibyo bikorwa bishingiye ku mabonekerwa, Kiliziya idashobora kubishingiraho, anaburira ko bishobora kuba ubuyobe.

 Na Padiri Mundere Dominique yibajije impamvu abo bantu bakomeza kwitwikira izina rya Kiliziya Gatolika.

Amakuru agaragaza ko iri tsinda ry’Abatowe rifite abayoboke mu Rwanda no hanze yarwo.

Ibi bibaye mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda imaze imyaka 125 igeze mu gihugu, ifite abakirisitu barenga miliyoni eshanu, paruwasi 236 n’abapadiri barenga 1,100.

Kwamamaza iyi nkuru byateje impaka nyinshi, aho benshi bategereje icyemezo cya Kiliziya ku by’iri tsinda rikomeje guteza urujijo.

 

Previous Post

Megan Three Stallion yivanye muri Moulin Rouge

Next Post

Joshua Baraka yasobanuye impamvu Afurika y’Iburasirazuba idatera imbere mu muziki

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Aline Gahongayire yahaye amahirwe mashya abanyempano

Aline Gahongayire yahaye amahirwe mashya abanyempano

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yongeye kugaragaza uruhare rwe mu kuzamura impano nshya, atangiza amarushanwa azafasha...

Prosper Nkomezi n’umugore we bakiriwe mu itorero muri Amerika

Prosper Nkomezi n’umugore we bakiriwe mu itorero muri Amerika

by Alex RUKUNDO
2 weeks ago

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, ari kumwe n’umugore we Retina Mfurakazi, bakiriwe mu buryo bwihariye mu...

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, ari mu myiteguro yo kumurikira album ye nshya i Kigali, nyuma...

Next Post
Joshua Baraka yasobanuye impamvu Afurika y’Iburasirazuba idatera imbere mu muziki

Joshua Baraka yasobanuye impamvu Afurika y’Iburasirazuba idatera imbere mu muziki

Djihad na bagenzi be bagiye kwisobanura mu bujurire

Djihad na bagenzi be bagiye kwisobanura mu bujurire

Sheebah Karungi yongeye kwibasira Spice Diana

Sheebah Karungi yongeye kwibasira Spice Diana

Indirimbo za Beyoncé Zibwe
Uncategorized

Indirimbo za Beyoncé Zibwe

by MUNYANKINDI Alphonse
May 14, 2026
Sheebah Karungi yagarutse ku makuru avugwa ko ari umutinganyi
Imyidagaduro

Sheebah Karungi yagarutse ku makuru avugwa ko ari umutinganyi

by Alex RUKUNDO
May 14, 2026
Amadarubindi ya AI yateje impaka
Ikoranabuhanga

Amadarubindi ya AI yateje impaka

by MUNYANKINDI Alphonse
May 14, 2026
Imanizabayo yanditse amateka muri Afurika
Imikino

Imanizabayo yanditse amateka muri Afurika

by MUNYANKINDI Alphonse
May 13, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.