Joshua Baraka yatanze ibisobanuro byimbitse ku itandukaniro riri hagati y’isoko ry’umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba n’amasoko yateye imbere mu bucuruzi bw’umuziki nka Nigeria.
Mu kiganiro yagiranye na podcast ya Afrobeats Intelligence iyobowe na Joey Akan ku bufatanye na OkayAfrica, Baraka yasobanuye impamvu amarushanwa mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba atandukanye cyane cyane mu bijyanye na streaming.
Yagize ati: “Mu Burasirazuba bwa Afurika ntushobora gupiganwa mu mibare ya streaming kuko abantu benshi batayikoresha cyane.”
Yagereranyije ibi na Nigeria, aho imibare ya streaming ari ingenzi cyane mu guhatanira isoko, asobanura ko abafana bo muri icyo gihugu bashyira imbaraga mu gushyigikira abahanzi babo banyuze ku mbuga za digital.
Yongeyeho ati: “Ntushobora gupiganwa muri streaming iwacu kuko nta babyitaho bahari, abahanzi ubwabo ntibabishyira imbere cyane, muri make streaming ntibihabwa agaciro.”
Baraka yanagarutse ku itandukaniro uko umuziki ukorwa n’uko uhabwa agaciro. Mu Burasirazuba bwa Afurika, yavuze ko bakibanda cyane ku buhanzi n’umwimerere, mu gihe ahandi bo bageze ku rwego rwo gushyira imbere imibare n’inyungu.
Ati: “Uburyo bwo gukora umuziki buratandukanye kuko iwacu, bashingira ku buhanzi n’ibyo akora, mu gihe ahandi ho bageze aho bakora igishobora ku kuzanira imibare n’inyungu nyinshi.”
Yashimangiye kandi ko imwe mu mpamvu zatumye umuziki wa Nigeria ugera kure ku rwego mpuzamahanga ari ibiganiro byinshi n’uruhare rw’abantu mu kuwuteza imbere.
Ati: “Bahanzi b’iwacu ntibaragera ku rwego rwo gukoresha cyane digital. Ntekereza ko kimwe mu byatumye umuziki wa Nigeria utera imbere ari ibiganiro byinshi bigaruka ku muziki n’ibigezweho.”









