Amadarubindi ya AI ya Meta akomeje kwamamara cyane ku isi. Ariko impungenge ku buzima bwite, gufata amashusho mu ibanga no gukoresha nabi ikoranabuhanga bikomeje gutera impaka zikomeye.
Isoko Rikomeje Gukura
Amadarubindi ya Meta Ray-Ban ari mu bikoresho by’ikoranabuhanga biri kugurwa cyane muri iki gihe. Meta ivuga ko hamaze kugurishwa arenga miliyoni zirindwi.
Aya madarubindi afite camera nto, utwuma tw’amajwi n’ikoranabuhanga rya AI rifasha uyambaye gufata amafoto cyangwa amashusho mu buryo bworoshye.
Ushobora no kwakira telefoni cyangwa kumva umuziki utambaye headphones zisanzwe.
Meta ifatanyije na EssilorLuxottica mu gukora ayo madarubindi afite isura isanzwe ya Ray-Ban.
Ubwoba Ku Buzima Bwite
Nubwo akunzwe, abantu benshi bafite impungenge ku buryo ayo madarubindi ashobora gukoreshwa nabi.
Hari abagore bavuga ko bafashwe amashusho batabizi n’abagabo bambaye ayo madarubindi, amashusho yabo akajya kuri internet nta ruhushya.
Bamwe bavuga ko nyuma yo gusaba ko amashusho yabo yakurwaho, babwiwe ko bisaba amafaranga.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo gikomeye ari uko camera zayo zitagaragara neza. Hari n’igihe abantu batamenya ko bari gufatwa amashusho.
Meta yireguye
Meta ivuga ko abantu bagomba gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwubahiriza abandi.
Umuvugizi wa Meta Tracy Clayton yavuze ko isosiyete ifite amatsinda akurikirana ikoreshwa nabi ry’ayo madarubindi.
Meta kandi isaba abayakoresha kudafata amashusho y’abantu batabishaka no kuyazimya ahantu hihariye nk’ubwiherero cyangwa ibitaro.
Ariko abanenga Meta bavuga ko ayo mabwiriza adakurikizwa bihagije.
Izindi Sosiyete zatangiye kwinjira muri iri soko rishya
Izindi sosiyete zikomeye nazo ziteganya gukora smart glasses.
Apple bivugwa ko ishobora gusohora amadarubindi yayo umwaka utaha. Snap nayo iri gutegura verisiyo nshya ya Specs, mu gihe Google yongeye kugerageza iri koranabuhanga nyuma yo kunanirwa kwa Google Glass.
Abashakashatsi bavuga ko abantu bashobora kugera kuri miliyoni 100 bazaba bafite smart glasses mu myaka mike iri imbere.
Impaka Zikomeye zatangiye
Abahanga mu mategeko no mu ikoranabuhanga bavuga ko isi ishobora kugera aho umuntu ahora yumva ko ari gufatwa amashusho igihe cyose ari ahantu hahurira abantu benshi.
Hari kandi amakuru avuga ko Meta ishaka kongeramo ikoranabuhanga ryo kumenya isura z’abantu muri ayo madarubindi.
Bamwe bavuga ko iri koranabuhanga rifite akamaro. Abandi bakemeza ko rishobora kurushaho kwangiza ubuzima bwite bw’abantu.
Ku mbuga nkoranyambaga, impaka kuri smart glasses zikomeje gukaza umurego buri munsi.








