Emeline Imanizabayo yanditse amateka mashya mu mikino ngororamubiri nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 5,000 mu mikino Nyafurika iri kubera i Accra muri Ghana.
Uyu munyarwandakazi yegukanye intsinzi ku munsi wa mbere w’iyi mikino nyuma yo gukoresha iminota 23:25.92, asiga ku munota muto cyane Samia Hassan wa Djibouti wakoresheje 23:26.34.
Isiganwa ryari ritoroshye kubera ubushyuhe bwinshi bwagaragaraga muri stade. Gusa Imanizabayo yakomeje kwihagararaho kugeza ku metero za nyuma.

Mu gihe hari hasigaye metero nka 250, Zeyen Ayelegn wa Ethiopia yagerageje kongera umuvuduko ngo afate umwanya wa mbere, ariko aza kunanirwa kuwukomeza.
Imanizabayo na Samia bakomeje kujyana bahatanye cyane kugeza ku murongo usoza isiganwa. Hasigaye metero nke cyane, Imanizabayo yongeramo imbaraga aca kuri Samia amutsinda ku ntera nto cyane.
Iyi zahabu yabaye iya mbere u Rwanda rwegukanye mu mateka y’imikino ya African Championships.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 akomeje kuzamura ibigwi bye, nyuma y’aho aherutse no kwegukana zahabu muri shampiyona yo mu Buholandi muri metero 5,000.
Akimara gutsinda, yavuze ko yishimiye cyane iyi ntsinzi.
Yagize ati: “Nari nihaye intego yo gutsinda iri siganwa. Ndashimira abatoza banjye bamfashije kugera kuri iyi nzozi.”






