• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Prosper Nkomezi n’umugore we bakiriwe mu itorero muri Amerika

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
April 28, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, ari kumwe n’umugore we Retina Mfurakazi, bakiriwe mu buryo bwihariye mu Itorero rya Shalom Covenant Church ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye kujya basengera no gukorera umurimo w’Imana.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Mata 2026, kimara amasaha arenga atatu, kirangwa n’amasengesho, amagambo y’ihumure ndetse n’ashimwe menshi yaturutse kuri uyu muryango mushya.

Mu ijambo rye, Rev. Kiruhura Eugene, yagaragaje ibyishimo byo kwakira uyu muhanzi n’umuryango we, abifuriza imigisha mu rugendo batangiye muri Amerika.

Yagize ati: “Prosper turanezerewe cyane. Twishimiye kubakira muri Amerika no mu Itorero ryacu. Turabasabira umugisha, Imana izabakingurire imiryango itabasha gukingurwa n’umwana w’umuntu, kandi izabagirire neza mu gihe cyose muzamara muri iki gihugu.”

Mu mwanya wahawe umuryango ngo utange ubuhamya n’amashimwe, Retina Mfurakazi yashimye Imana ku buzima n’urugendo banyuzemo, cyane cyane ku bukwe bwabo bwabereye i Kigali mu mpera za Werurwe 2026.

Yagize ati: “Turashima Imana yadukoreye ubukwe bwiza, ikaturinda kuva mu myiteguro kugeza burangiye. Ikindi ndashima Imana ko ndi hano ndi kumwe n’umutware wanjye.”

Yanashimiye by’umwihariko abaturutse muri Amerika bagiye i Kigali kubashyigikira mu bukwe bwabo, avuga ko byabakoze ku mutima.

Ku ruhande rwe, Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Ibasha Gukora”, yavuze ko ashimira Imana yamukoreye ubukwe bwiza ndetse ikanamuha umugore mwiza, anashimira uburyo yakiriwe muri iri torero.

Yagarutse kandi ku rugendo rutoroshye yanyuzemo ashaka kubona Visa imwemerera kujya muri Amerika. Ati: “Ndashima Imana yamfashije kubona Visa. Hari igihe nayisabye inshuro eshanu bikanga, ariko Imana irabikora.”

Yongeyeho ko ukwizera k’umugore we kwagize uruhare rukomeye mu gufata icyemezo cyo gukora ubukwe batabushyize kure, kuko yari afite icyizere ko amahirwe azaboneka agahabwa Visa.

Ababyeyi ba Retina Mfurakazi nabo bagaragaje ibyishimo batewe n’urugendo rw’abana babo. Nyina yashimye Imana ku bw’ubukwe bwagenze neza n’uburinzi bagize, mu gihe se yavuze ko umukobwa we yamwise izina rifite ubuhanuzi, agaragaza icyizere afitiye uru rugo rushya.

Nyuma y’uyu muhango, abashumba batandukanye barimo na Aaron Ruhimbya wa Evangelical Restoration Church ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, bahuje imbaraga basengera uyu muryango mushya, bawusabira umugisha n’intsinzi mu buzima bushya batangiye.

Itorero Shalom Covenant Church uyu muryango wakiriwemo, risanzwe ribarizwamo n’abandi banyarwanda barimo umucuranzi Zikama Tresor.

Uyu muhango wabaye nk’intangiriro nshya y’urugendo rwa Prosper Nkomezi n’umugore we muri Amerika, aho biteganyijwe ko bazakomeza gukorera umurimo w’Imana no guteza imbere impano zabo mu muziki wa Gospel.

Previous Post

“Na n’ubu sindumva icyantandukanyije na Nandor Love” – Jowy Landa

Next Post

Sheebah Karungi yatangaje ko agiye kuvugira abagore bakorerwa ihohoterwa

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Sheebah Karungi yatangaje ko agiye kuvugira abagore bakorerwa ihohoterwa

Sheebah Karungi yatangaje ko agiye kuvugira abagore bakorerwa ihohoterwa

Chris Brown yibarutse umwana w’umuhungu

Chris Brown yibarutse umwana w'umuhungu

Harry Styles wamenyekanye mu itsinda rya One Direction yambite impeta umukunzi we Zoë Kravitz

Harry Styles wamenyekanye mu itsinda rya One Direction yambite impeta umukunzi we Zoë Kravitz

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.