Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yongeye kugaragaza uruhare rwe mu kuzamura impano nshya, atangiza amarushanwa azafasha umwe mu banyempano kubona amahirwe yo kwinjira neza mu muziki.
Icyo gikorwa gishingiye ku ndirimbo ye nshya “Yesu Ashimwe”, aho yasabye abafite impano kuyiririmba mu buryo bwabo bakoresheje amajwi yabo, bakayikora mu buryo bwa ‘challenge’. Abazitwara neza bazatoranywamo umwe uzahabwa ubufasha bwihariye mu muziki.
Iyi gahunda si irushanwa risanzwe gusa, ahubwo ni amahirwe yo kubona ubufasha bwuzuye mu gutangira urugendo rwa muzika. Uzatoranywa azakorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, anahabwe ubufasha bwo kuyimenyekanisha ku rwego rwagutse.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gahongayire yagaragaje ko iki gikorwa kigamije gufasha impano nshya kubona urubuga, cyane cyane mu gihe umuziki wa gospel mu Rwanda uri kugenda waguka.
Iki gitekerezo gikomoka ku bikorwa bitandukanye amaze igihe akora bigamije kwegera no gufasha abantu, birimo ibiganiro byibanda ku mibereho n’iyobokamana. Ubu noneho yahisemo kongera imbaraga mu muziki, afasha abafite impano kuwubyaza umusaruro.
By’umwihariko, yasabye abakunzi be kugira uruhare muri iki gikorwa, haba mu gukurikira abitabiriye no gutanga ibitekerezo bizafasha gutoranya uzahiga abandi.
Abifuza kwitabira basabwa kohereza amashusho yabo baririmba iyi ndirimbo banyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, bagashyiraho amazina yabo, mu rwego rwo koroshya itoranywa ry’abazahabwa amahirwe.
Iki gikorwa gishobora kuba intambwe ikomeye ku rubyiruko rufite impano, kuko uretse igihembo, gitanga n’ubunararibonye ndetse n’amahirwe yo kwinjira mu muziki mu buryo bufatika.








