• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Djihad na bagenzi be bagiye kwisobanura mu bujurire

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 30, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Urubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hamwe na bagenzi be batatu, ruri kongera kuburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kujuririra igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw buri umwe yakatiwe.

Abaregwa barimo Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, bahamijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwayo.

Mu mwanzuro watanzwe ku wa 27 Gashyantare 2026, urukiko rwagaragaje ko Ishimwe François Xavier yari afite kuri telefoni amashusho y’umugabo uzwi nka Yampano ari mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina, akajya anayasangiza abandi mu matsinda ya WhatsApp, bityo bikaba icyaha cyo kuyakwirakwiza.

Ku ruhande rwa Kwizera Nestor, urukiko rwavuze ko kuba yarasabye ayo mashusho akaza kuyaha Kalisa John na byo byagize uruhare mu kuyakwirakwiza.

Na ho kuri Kalisa John, nubwo nta muntu yigeze ayaha ku buryo bweruye, kuba yarayerekaga abandi byagize uruhare mu cyaha.

Kuri Djihad, umucamanza yagaragaje ko nubwo atari we watanze ayo mashusho ku ikubitiro, kuba yarahaye urubuga abantu 989 bahuriraho rukanasangirwamo ayo mashusho, byagize uruhare mu koroshya ikorwa ry’icyaha.

 Byongeye, kuba yarafashe agace gato k’ayo mashusho akakoresha kuri status ya WhatsApp byagaragaje ko yari abizi kandi abyemera.

Nyuma y’icyo cyemezo, Djihad na Nestor bahise bajuririra basaba kugirwa abere, urukiko rwisumbuye rwamaze kwakira ubujurire bwabo.

Urubanza ruteganyijwe kuburanishwa ku wa Mbere, tariki ya 4 Gicurasi 2026 Saa Tatu za mu gitondo.

Iyi dosiye yakomeje kuvugisha benshi mu myidagaduro nyarwanda, aho hari ababona ko ari isomo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi, mu gihe abandi bategereje kureba niba ubujurire buzagira icyo buhindura ku gihano cyari cyatanzwe.

Previous Post

Joshua Baraka yasobanuye impamvu Afurika y’Iburasirazuba idatera imbere mu muziki

Next Post

Sheebah Karungi yongeye kwibasira Spice Diana

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Sheebah Karungi yongeye kwibasira Spice Diana

Sheebah Karungi yongeye kwibasira Spice Diana

Sheilah Gashumba yahakanye amakuru avuga ko yaba atwite

Sheilah Gashumba yahakanye amakuru avuga ko yaba atwite

Shebab Karungi yajyanywe mu nkiko

Shebab Karungi yajyanywe mu nkiko

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.