• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Megan Three Stallion yivanye muri Moulin Rouge

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 30, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umuraperi Megan Thee Stallion wo muri Amerika, wamamaye mu ndirimbo nka ‘Savage yatangaje ko yahagaritse gukina mu ikinamico ya Muzika Moulin Rouge! The Musical mbere y’igihe cyari cyitezwe.

Thee Stallion yari yagombaga yagombaga gukina muri iyi kinamico ku wa 17 ukwezi kwa 5, ariko abinyujije kuri Instagram, yatangaje ko igitaramo cye cya nyuma kizabera i New York ku wa 1 ukwezi kwa 5 aho kuba ku wa 17 uko kwezi.

Ibi bibaye mu gihe Thee Stallion w’imyaka 31 mu cyumweru gishize yatangaje ko atandukanye n’umukunzi we Klay Thompson – umukinnyi wa basketball muri NBA amushinja kumuca inyuma. Aba bari bamaze igihe bari mu rukundo ruvugwaho cyane.

Mu kwezi kwa gatatu kandi Megan ubwo yari muri iriya kinamico Moulin Rouge igeze hagati yihutanywe kwa muganga i Manhattan mu Mujyi wa New York atamerewe neza.

Atangaza ko avuye muri iyo kinamico, Megan wegukanye Grammy Awards yagize ati:“Byari iby’agaciro gakomeye cyane kuba umwe mu muryango wa Moulin Rouge! The Musical.”

Uyu muhanzikazi ntiyatanze impamvu yatumye avamo mbere y’igihe, ariko ibinyamakuru muri Amerika bihuza ibi no gutandukana kwe na Klay Thompson ukinira Dallas Mavericks.

Kugeza ubu Thompson ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku byerekeye gutandukana na Megan.

Abafana ba Megan bavuga ko amagara ye ashobora kuba atifashe neza nyuma yo kujyanwa kwa muganga mu kwezi gushize, ko nabyo bishobora kuba impamvu yabimuteye.

Megan, amazina ye nyakuri ni Megan Pete, yatangiye kumenyekana cyane nyuma yo gushyira ahagaragara EP ye ya mbere Make It Hot mu 2017.

Nyuma yaho, yinjiye ku rutonde rwa Billboard Hot 100 mu 2019 abikesha indirimbo Hot Girl Summer, mbere yo kwigaragaza byeruye ku rwego mpuzamahanga mu 2020 ubwo indirimbo ye Savage yabaga iya mbere henshi ku isi.

Iyi ndirimbo yegukanye igihembo cya Grammy cy’Indirimbo Nziza ya Rap mu 2021.

Previous Post

Jowy Landa yatangaje ko agiye kureka gukoresha amagambo y’ubusambanyi mu ndirimbo

Next Post

Urujijo ku “Papa w’i Rwanda”: Kiliziya Gatolika yatangiye iperereza

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Next Post
Urujijo ku “Papa w’i Rwanda”: Kiliziya Gatolika yatangiye iperereza

Urujijo ku “Papa w’i Rwanda”: Kiliziya Gatolika yatangiye iperereza

Joshua Baraka yasobanuye impamvu Afurika y’Iburasirazuba idatera imbere mu muziki

Joshua Baraka yasobanuye impamvu Afurika y’Iburasirazuba idatera imbere mu muziki

Djihad na bagenzi be bagiye kwisobanura mu bujurire

Djihad na bagenzi be bagiye kwisobanura mu bujurire

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.