Uganda yatangiye gahunda yo gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga rikurikirana ikoreshwa ry’umuziki, rigamije gufasha abahanzi kubona inyungu iboneye mu bihangano byabo.
Ibi byatangajwe na Perezida wa Uganda National Musicians Federation (UNMF), Eddy Kenzo, aho yemeje ishyirwaho ry’iki gikoresho cyiswe “Nyange” kikaba cyatagiye gushyirwa mu tubari, mu tubyiniro no mu zindi nzu z’ubucuruzi zitandukanye mu gihugu.
Nk’uko Kenzo yabisobanuye, iri koranabuhanga rizafasha abahanzi gukurikirana umuziki wabo uburyo ukoreshwa, iri koranabuhanga rizajya rikagaragaza uwakinnye indirimbo, aho yayikiniye ndetse n’inshuro yakinywe.
Yagize ati: “Iki gikoresho kizajya cyumva umuziki kinawohereze muri sisitemu yacu, igaragaze uwakinnye indirimbo ya nde, yakiniwe hehe n’inshuro yakinywe.”
Ibi bibaye nyuma gato y’uko Perezida Yoweri Kanguta Museveni yemeje itegeko rishya rya Copyright and Neighbouring Rights (Amendment) Act, 2025 rigamije kuregera uburenganzira bw’abahanzi no kubafasha kubona inyungu zikwiye ku bihangano byabo.
Iri tegeko rishya rizateza imbere uburyo bwo gukusanya no kugabanya amafaranga y’uburenganzira (royalties), binyuze mu miryango yemewe izwi nka Collective Management Organisation.
Iyi miryango ishinzwe gukusanya amafaranga atagwa n’abantu bacuruza imiziki nko mu tubari, mu tubyiniro no mu bitangazamakuru, hanyuma akagabanywa mu bahanzi hakurikijwe uko ibihangano byabo byakoreshejwe.








