Imodoka ya Perezida wa United States izwi nka “The Beast” iri mu modoka zifite umutekano ukomeye kurusha izindi ku isi. Iyi modoka yo mu bwoko bwa Cadillac yakozwe mu buryo bwo kurinda Perezida wa Amerika mu gihe cy’ibitero bikomeye birimo amasasu, ibisasu n’ubumara.
“The Beast” ipima hafi toni 9 kubera ibyuma bikomeye biyigize. Yakozwe hakoreshejwe aluminiyumu, titaniyumu na ceramic kugira ngo amasasu adashobora kuyitobora. N’inzugi zayo ubwazo ziremereye cyane ku buryo zishobora gukingira abayirimo igihe habaye igitero cy’ibinyabutabire.

Amadirishya yayo akozwe mu birahuri byinshi byegeranyijwe hamwe. Ashobora guhagarika amasasu ndetse idirishya ry’umushoferi ni ryo ryonyine rifunguka gacye. Hari ibihugu bike gusa bemererwamo kurifungura.
Igice cyo hasi cy’iyi modoka gikoze mu cyuma cyihariye kirinda ibisasu bishobora gutegerwa mu muhanda. Amapine yayo na yo ntapfa gutoboka kuko imbere harimo icyuma gituma imodoka ikomeza kugenda nubwo yaba yangiritse.
Imbere muri “The Beast” harimo ibikoresho byinshi by’umutekano. Perezida wa Amerika yicarana n’abantu bake mu gice cy’inyuma gikikijwe n’ibirahuri bikomeye. Hari kandi uburyo bwo gutanga umwuka wa ogisijeni mu gihe habaye ikibazo cy’umwuka wanduye.
Iyi modoka ifite telefoni ya satelite ifasha Perezida kuvugana ako kanya na Visi Perezida ndetse na Pentagon. Ifite kandi GPS, camera zibona nijoro n’uburyo bwo gukurikirana ibiri kubera hanze y’imodoka.

“The Beast” ifite n’ibikoresho byo kwirwanaho birimo ibyuka biryana mu maso, uburyo bwo kuzimya inkongi n’agakingirizo k’umwotsi gafasha guhisha imodoka mu gihe cy’akaga.
Hari amakuru avuga ko imodoka ibikamo n’imifuka y’amaraso ya Perezida kugira ngo ikoreshwe mu gihe habaye ikibazo cyihutirwa.
Abashoferi batwara iyi modoka bahabwa imyitozo yihariye yo gutwara mu bihe by’ibitero no guhungisha Perezida vuba bishoboka.
Iyo Perezida wa Amerika ari mu ruzinduko, “The Beast” itwarwa n’indege ya Air Force One kugira ngo ihore imuri hafi aho ari hose ku isi.










