Umuhanzikazi Sheebah Karungi yongeye kujyanwa mu rukiko mu kindi gice gishya cy’amakimbirane amaze igihe hagati ye n’aho yahoze abarizwa mu muziki, Team No Sleep Entertainment (TNS), ku bijyanye n’uburenganzira ku bihangano (copyright).
Iki kirego gishya kigaragaza ko amakimbirane hagati y’impande zombi akomeje gukomera, aho TNS ishinja Sheebah gukomeza kuririmba indirimbo yakoze akiri muri iyo label atabiherewe uburenganzira.
Nk’uko TNS ibivuga, indirimbo zose zakozwe mu gihe yari ayibarizwamo ari umutungo wayo bwite (intellectual property), ari na byo byabaye ishingiro ry’ayo makimbirane kuva batandukana.
Ku rundi ruhande, Sheebah yakomeje kwamagana ibyo ashinjwa. Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko uru rubanza rwatanzwe mu Ishami ry’Ubucuruzi (Commercial Division), rukurikira indi nyandiko y’uburira yoherejwe n’abanyamategeko be muri Nyakanga 2025.
Muri iyo nyandiko, Sheebah yasabye TNS guhita ihagarika gukwirakwiza, gukuramo inyungu cyangwa gukoresha indirimbo ze ku mbuga z’ikoranabuhanga, ashimangira ko ari we wenyine ufite uburenganzira ku bihangano bye.
Aya makimbirane ubu aragana mu cyiciro gikomeye cy’urubanza, aho impande zombi zigihagaze ku myanya itandukanye ku bijyanye n’uwemerewe gutunga no gukoresha izo ndirimbo.
Byongeye, Sheebah ntiyitabye ubutumire bwa mbere bw’urukiko bwari buteganyijwe ejo hashize, ibintu byateje kwibaza ku cyakurikiraho n’uko urukiko ruzabyitwaramo.







