Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu ya 1.050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yari akurikiranyweho.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026 nyuma y’ubujurire bwari bwatanzwe n’Ubushinjacyaha, butanyuzwe n’igihano yari yarakatiwe mbere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo gukora impanuka no kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.
Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025 mu Karere ka Nyarugenge, yahitanye umupolisi wari mu kazi. Mu iperereza ryakurikiyeho kandi, mu rugo rwa DJ Toxxyk habonetse urumogi.
Urukiko rwavuze ko rwari rwasanze DJ Toxxyk akwiye igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu, ariko rugabanya icyo gihano rushingiye ku kuba yaraburanye yemera ibyaha byose ndetse akabisabira imbabazi. Hanitawe kandi ku kuba yari ubwa mbere akatiwe n’inkiko.
Mbere y’ubu bujurire, tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamukatiye gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu asubitse mu mezi atandatu ndetse no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw. Icyo gihe yahise arekurwa ava mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.
Ubushinjacyaha bwajuririye buvuga ko icyo gihano kitari gihwanye n’uburemere bw’ibyaha yakoze ndetse n’ingaruka zabyo. Bwavuze ko hari umuntu wahasize ubuzima kandi ko yari umupolisi wari uri mu kazi, bityo ko igihano cyo gukora TIG kitatanga ubutumwa buhagije bwo gukumira ibyaha nk’ibyo.
Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko DJ Toxxyk akatirwa imyaka itanu y’igifungo ndetse agatanga ihazabu ya 2.210.000 Frw.
Mu kwiregura kwe, DJ Toxxyk yabwiye urukiko ko yicuza ibyabaye kandi ko yemera amakosa yakoze. Yasabye urukiko kugumana icyemezo yari yarafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze, ariko Urukiko Rwisumbuye rufata umwanzuro wo kongera igihano cye rukamukatira umwaka n’amezi atandatu y’igifungo.







