• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, May 23, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi ebyiri, ibitsina gore bibiri ndetse n’impyiko imwe gusa.

Uyu mukobwa yavuze ko ikibazo cye cyamenyekanye mu 2020 nyuma yo gutangira kugira ububabare bukomeye mu nda no mu mugongo. Icyo gihe yari ageze mu myaka y’ubwangavu.

Abigael yavuze ko yabwiraga nyina ko ababara cyane, ariko bakabifata nk’ibisanzwe ku bakobwa bageze mu mihango.

Yagize ati: “Nagiraga ububabare bukomeye cyane. Hari n’igihe narukaga cyangwa nkabura uko njya mu bwiherero.”

Ubuzima bwe bwaje guhinduka ubwo yajyanwaga kwa muganga gukora ibizamini. Abaganga babanje gukeka ko ashobora kuba atwite kuko inda ye yari yabyimbye.

Nyuma yo gukora CT scan, abaganga basanze afite imiterere idasanzwe y’umubiri. Basanze afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi ebyiri n’ibitsina gore bibiri. Banamusanzemo impyiko imwe gusa.

Abigael yavuze ko icyo gihe yagize ubwoba bwinshi kuko yabonaga ubuzima bwe buri mu kaga.

Ikindi kimubabaza ni uko kugeza ubu atarigera ajya mu mihango nk’abandi bakobwa.

Ati: “Sinigeze nambara cotex na rimwe. Numva ububabare nk’ubw’umukobwa uri mu mihango ariko nta maraso ajya hanze.”

Uyu mukobwa yavuze kandi ko afite ikibazo cyo kunyara no kwituma. Akenshi yifashisha agakoresho ko kwa muganga kamufasha gusohora inkari.

Yavuze ko ibi byamugoye cyane no ku ishuri kuko yasabwaga gukoresha ubwiherero bwe bwihariye. Ibi byatumye abanyeshuri benshi bamubaza impamvu atandukanye n’abandi.

Ati: “Hari abarimu n’abanyeshuri batanyumvaga. Bamwe bumvaga ndi umuntu udasanzwe.”

Abigael yavuze ko amaze kubagwa inshuro zirindwi mu gushaka uburyo yabona imihango no kuzashobora kubyara mu gihe kiri imbere. Icyakora, kugeza ubu nta gihinduka gikomeye kiraboneka.

Uyu mukobwa yavuze ko hari igihe yigeze kwiheba kubera uburwayi bwe ndetse yumva arambiwe ubuzima.

Ati: “Nababariye ababyeyi banjye cyane kuko bamaze amafaranga menshi banyivuza ariko nkiri muri ubu buzima.”

Yavuze kandi ko abantu benshi batekerezaga ko ikibazo cye ari uburozi cyangwa ubupfumu kuko batari basobanukiwe uburwayi bwe.

Nubwo yahuye n’ibibazo byinshi, Abigael yavuze ko agifite icyizere cyo kubona umuntu ushobora kumufasha.

Ati: “Nafunguye umutima wanjye kugira ngo wenda nzahure n’Umusamariya mwiza ushobora kumva ikibazo cyanjye.”

Kuri ubu, Abigael akomeje kuvurirwa mu bitaro bya Kenyatta National Hospital. Avuga ko agifite inzozi zo kuzaba umuganga no gufasha abandi bafite ibibazo by’ubuzima nk’ibye.

Previous Post

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.