Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyize umukono ku itegeko rishya rigenga uburenganzira ku bihangano n’ibyabyo (Copyright and Neighbouring Rights (Amendment) Act, 2026), rigamije kuvugurura no guteza imbere urwego rw’ubuhanzi muri icyo gihugu.
Iri tegeko rishya rije rikomeza kurinda abahanzi, rinoza uburyo bwo gusaranganya inyungu zituruka ku bihangano, ndetse rinakaza ingamba zo kurwanya ubujura bwabyo (piracy), bumaze igihe ari ikibazo gikomeye ku bakora umuziki n’ubundi buhanzi muri Uganda.
Ishyirwaho ry’iri tegeko risoje urugendo rwatangiye ku wa 18 Werurwe 2025, ubwo Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yaryemezaga nyuma y’amezi menshi y’ibiganiro byahuje abahanzi, abayobozi ba Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhanzi.
Muri icyo gihe cyose, abahanzi bagize uruhare rukomeye mu gutanga ibitekerezo, basaba ko hashyirwaho amategeko abarengera neza ku bijyanye n’inyungu n’uburenganzira ku bihangano byabo.
Iri vugurura rifatwa nk’intambwe ikomeye mu kunoza amategeko agenga umutungo bwite mu by’ubwenge (intellectual property) muri Uganda, aho hibanzwe cyane ku kongerera imbaraga uburenganzira bw’abahanzi, kunoza uburyo bwo gukusanya no kugabanya amafaranga ava ku bihangano, no kugabanya ikoreshwa ryabyo mu buryo butemewe.
Mu biganiro bya nyuma byabereye mu Nteko, abahanzi benshi bari bahari bagaragaza akamaro k’iri tegeko ku mibereho yabo.
Mu babyakiriye neza harimo Eddy Kenzo, Perezida w’Ihuriro ry’Abahanzi bo muri Uganda, wavuze ko iri tegeko ari intambwe ikomeye ishobora guhindura urwego rw’umuziki, anagaragaza icyizere ko rizafasha abahanzi kubona inyungu zikwiye ku bihangano byabo.







