Igiciro cya lisansi mu Rwanda cyongeye kuzamuka kigera ku 2,938 Frw kuri litiro, bivuze inyongera ya 635 Frw ugereranyije n’igiciro cyari cyashyizweho mu byumweru bibiri bishize. Ni mu gihe igiciro cya mazutu cyagumye kuri 2,205 Frw kuri litiro, nk’uko byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere RURA.
Iri zamuka ryatangiye gukurikizwa kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku wa Gatanu, hashingiwe ku mpinduka zikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli.
Impinduka ku isoko mpuzamahanga zatumye ibiciro bihinduka
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA, hagaragajwe ko izo mpinduka zishingiye ahanini ku izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga, ryatewe n’ibibazo by’umutekano biri mu bice bimwe by’isi, cyane cyane mu burasirazuba bwo hagati.
Izo mpinduka zagize ingaruka ku buryo ibitoro bitangwa ku masoko (supply chain), bituma ibiciro byabyo byiyongera mu bihugu byinshi, harimo n’ibyo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ugereranyije ibiciro bya lisansi mu bihugu by’akarere, u Rwanda ruri mu bifite igiciro kiri hejuru kurusha ibindi:
- Kenya: 2,230 Frw kuri litiro
- Tanzania: 2,135 Frw kuri litiro
- Uganda: 2,133 Frw kuri litiro
- Rwanda: 2,938 Frw kuri litiro
Leta ivuga ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko izi mpinduka ziri guterwa n’ibihe bidasanzwe ku isoko mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yagize ati: “Turi mu bihe bidasanzwe.”
Yasobanuye ko nubwo ibiciro bikomeza guhinduka, icy’ingenzi kuri Leta ari ugukomeza kwizeza ko ibikomoka kuri peteroli bitazabura ku isoko ry’u Rwanda.
Yongeyeho ko imwe mu ngamba zafashwe ari ugukomeza kugenzura igiciro cya mazutu, ikoreshwa cyane mu bikorwa by’ubwikorezi n’ubukungu bw’igihugu, ari na yo mpamvu kuri iyi nshuro itagize ihinduka.
Abaturage basabwe kugabanya ingendo zitari ngombwa
Minisitiri Uwihanganye yasabye abaturage gukoresha cyane ingendo za rusange, aho bishoboka bakagabanya gukoresha imodoka ku giti cyabo.
Yagize ati: “Aho bishoboka abantu bagasangira ingendo cyangwa bagakoresha imodoka rusange nka bisi.”
Yatanze urugero ko no mu gihe abantu bagiye mu birori cyangwa mu mihango itandukanye nko gushyingura cyangwa ubukwe, bashobora kugendana mu modoka imwe kugira ngo bagabanye ibiciro by’ingendo.
Inzobere mu bukungu zivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli akenshi rigira ingaruka ku biciro by’ibindi bicuruzwa, kubera ko byinshi bikeneye ubwikorezi kugira ngo bigere ku masoko.










