Umunyamakuru n’umunyamideli wo muri Uganda Sheilah Gashumba yasobanuye impamvu atita Mutoni Malaika, umugore wa se, ijambo rya “mama”, nubwo ari we bashakanye.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Kasuku, Sheilah yavuze ko kubaha umuntu bidashingira ku mazina ahabwa mu muryango, ahubwo bishingira ku buryo umuntu yumva uwo muntu mu buzima bwe.
Yavuze ko ijambo “mummy” arifata nk’irifite agaciro kihariye ku buryo aryitirira gusa nyina wamubyaye.
Avuga ko kumwita mama bitamworohera
Sheilah Gashumba yasobanuye ko hari n’indi mpamvu ituma kumwita “mama” bitamworohera, kuko Mutoni Malaika amurusha ubuto.
Yagize ati kumwita mama byamworohera iyo aba ari umuntu umurusha imyaka cyangwa umubyeyi wamureze kuva akiri muto, ariko uko ibintu bimeze ubu ngo yumva byamubera ibintu bidasanzwe.
Nubwo bimeze bityo, Sheilah yavuze ko ibyo bidakwiye gufatwa nko kutubaha umugore wa se, kuko yemera ko afite umwanya w’ingenzi mu buzima bwa se nk’umugore we.
Avuga ko atagomba gukurikira umuco atiyumva
Sheilah Gashumba yanagarutse ku muco usanzwe muri Uganda, cyane cyane mu bwoko bw’Abaganda, aho usanga abana benshi bita ababyeyi batababyaye cyangwa ba nyirasenge ijambo rya “mama.”
Icyakora, yavuze ko atiyumva muri uwo muco kuko ataribwo buryo yakuriyemo, bityo ngo yumva nta mpamvu yo gukoresha iryo zina niba atabyumva mu mutima.
Yashimangiye ko kuri we ijambo “mummy” rifite agaciro kihariye kandi ridashobora gusaranganywa, kuko aryitirira gusa umubyeyi wamubyaye akamutwita amezi icyenda.








