Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 19 Nyakanga 2026 muri Leta ya New Jersey muri United States.
Shakira yabitangaje abinyujije kuri Instagram, mu mashusho yavugagamo ku ndirimbo “Dai Dai” yakoranye na Burna Boy. Iyo ndirimbo ni yo yatoranyijwe nka kimwe mu bihangano byifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza 2026 FIFA World Cup.
Muri iyo video, Shakira yavuze ko yifuza ko igitaramo cyo ku mukino wa nyuma kizaba amateka. Yasabye kandi abakunzi be gukomeza kohereza amashusho babyina “Dai Dai”.
Itsinda rya Ghetto Kids ni rimwe mu matsinda azwi cyane muri Afurika mu kubyina. Ryashinzwe mu mwaka wa 2014 na Dauda Kavuma i Kampala muri Uganda.
Iri tsinda ryatangiye rigizwe n’abana bo mu gace ka Katwe. Ryamamaye cyane nyuma yo kubyina indirimbo “Sitya Loss” ya Eddy Kenzo. Iyo video yakwirakwiye ku Isi yose binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yaho, Ghetto Kids yakomeje kubona amahirwe akomeye. Yagaragaye mu ndirimbo “Unforgettable” ya French Montana ndetse initabira ibikorwa byari bifitanye isano n’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Mu mwaka wa 2023, iri tsinda ryabonye “Golden Buzzer” muri Britain’s Got Talent. Ibyo byatumye rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Kwamamaza Ghetto Kids muri final y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bishobora kuba indi ntambwe ikomeye ku rubyiruko rwa Afurika rukomeje kwigaragaza mu myidagaduro mpuzamahanga.





