Urubanza rw’ubwicanye bwaberereye I Ggaba rugiye kongera gusubukurwa ni nyuma y’uko raporo y’abaganga yemeje ko ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi, Christopher Okello, ashoboye kuburana.
Iyi raporo yashyikirijwe urukiko ku wa Kane, iyi raporo ikurikira icyemezo cyari cyarafashwe n’umucamanza Alice Komuhangi Khaukh, nyuma y’uko Okello agaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe bityo atashobora gukurikirana iburanishwa rye ryo kuri uyu wa Gatanu.
Mu gusubiza ibyo, umucamanza yari yategetse umwanditsi w’urukiko gukorana n’ubuyobozi bwa gereza ya Lazira Upper Prison kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ku buzima bwa Okello
Ibyavuye muri iryo suzuma byagaragaje ko nubwo Okello arwaye indwara ya sickle cell, kuri ubu Okello ameze neza ikindi ashobora kumva no gukurikirana ibibera mu rukiko. Ibi byatumye urubanze rwe rusubukurwa, nyuma y’uko urubanza rusubitswe by’agataganyo.
Ubwo urukiko rwongeye gutera hagana ku isaha ya saa sita n’iminota 15 ya Uganda mu cy’urukiko rw’agateganyo, iburanishwa ryatangijwe n’isengesho mbere y’uko dosiye y’urubanza ihamagazwa. Okello yahise agezwa imbere y’urukiko kugira ngo urubanza rukomeze.
Mbere yaho, urubanza rwatinze gutangira kuko ukekwa atagejejwe mu rukiko ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, yari yashyizweho n’urukiko. Nyuma yaje kugezwa ku rukiko ahagana saa tanu n’ubuyobozi bwa gereza. Iri buranishwa nanone ryanatindijwe n’imvura yaguye kuri uwo munsi.
Mberer yo kongera gutangira ry’urubanza, umucamanza Khaukha yabanje gusobanura ibyari bikubiye muri raporo y’abaganga, agaragaza ko ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi ko yari amaze igihe atubahiriza gahunda yahawe na muganga yo gufata imiti.
Yagize ati: “Muncamake ya raporo igaragaza ko Okello arwaye sickle cell. Nanone raporo inerekana ko yari amaze amezi abiri afata imiti mbere yo kujyanwa kwa muganga. Bikaba bitangazwa ko Okello ameze neza.”










