• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 3, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubukungu

Bwa mbere ibiciro bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byatumbagiye cyane. “ Abanyarwanda baburiwe”

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 4, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bibaye ibya mbere byo hejuru mu Rwanda, aho nka Lisansi yageze ku 2 303 Frw kuri Litiro.

Ibi biciro bishya byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mata 2026, byatangiye kubahirizwa guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mata, saa kumi n’ebyiri.

Itangazo rya RURA rivuga ko “Lisansi ntigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 2 303 kuri Litiro.” Mu gihe “Mazutu ntigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 2 205 kuri Litiro.”

Urwego Ngenzuramikorere ruvuga ko “Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta yu Rwanda yafashe mu guhangana

n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi.”

RURA kandi yahise inatangaza ko “hashingiwe ku mpinduka z’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, n’ibindi bigenderwaho mu gushyiraho igiciro, ibiciro fatizo by’ingendo rusange na byo byavuguruwe” aho mu Mujyi wa Kigali umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw ku kilometero, na 41,58 Frw ku ngendo zo mu Ntara.

Ibi biciro by’ingendo byo, bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Mbere tariki 06 Mata 2026, nyuma yuko hazaba hashyizwe hanze ibiciro birambuye kuri buri muhanda.

RURA yaboneyeho gutanga inama ivuga ko “Abaturarwanda barasabwa guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.”

Ibi biciro byatangajwe nyuma gato yuko Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva agiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku ngamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n’ingaruka z’intambara iri mu burasirazuba bwo hagati, yateye izamuka ry’ibiciro by’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli.

Dr Nsengiyumva yari yatangaje ko Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bigomba kuzamuka kubera uburyo bihagaze ku isoko mpuzamahanga.

Previous Post

Uburyo 3 Isanzure rishobora kurangira – bimwe mu bitekerezo bya siyansi

Next Post

Rick Ross: Umuziki wa Afurika uri gutangira kwigarurira isi

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Inyubako ya RDB igiye gufungwa : Impamvu ziri gutangwa n’impaka zikomeje

Inyubako ya RDB igiye gufungwa : Impamvu ziri gutangwa n’impaka zikomeje

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Inyubako izwi cyane mu mujyi wa Kigali ikoreramo Rwanda Development Board (RDB) ndetse n’ibindi bigo bya leta, irimo kuvugisha benshi...

Lisansi yazamutse igera ku 2,938 Frw kuri litiro, Leta ivuga ko ari ibihe bidasanzwe

Lisansi yazamutse igera ku 2,938 Frw kuri litiro, Leta ivuga ko ari ibihe bidasanzwe

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Igiciro cya lisansi mu Rwanda cyongeye kuzamuka kigera ku 2,938 Frw kuri litiro, bivuze inyongera ya 635 Frw ugereranyije n’igiciro...

BRD yemerewe kubona inkunga y’imihindagurikire y’ikirere

BRD yemerewe kubona inkunga y’imihindagurikire y’ikirere

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) yabaye ikigo cya mbere cy’imari mu Rwanda ndetse acy’Imari Kigamije Kurwanya Imihindagurikire y’Ikirere (Green Climate...

Next Post
Rick Ross: Umuziki wa Afurika uri gutangira kwigarurira isi

Rick Ross: Umuziki wa Afurika uri gutangira kwigarurira isi

Abahanzi barimo Ben & Chance, Papi Clever & Dorcas bashyize hanze indirimbo za Pasika

Abahanzi barimo Ben & Chance, Papi Clever & Dorcas bashyize hanze indirimbo za Pasika

Pasika: Impamvu ihora ku Cyumweru kandi ikagira amatariki ahinduka

Pasika: Impamvu ihora ku Cyumweru kandi ikagira amatariki ahinduka

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.