• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubukungu

Inyubako ya RDB igiye gufungwa : Impamvu ziri gutangwa n’impaka zikomeje

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
May 4, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Inyubako izwi cyane mu mujyi wa Kigali ikoreramo Rwanda Development Board (RDB) ndetse n’ibindi bigo bya leta, irimo kuvugisha benshi nyuma y’uko hatangajwe ko igiye gufungwa by’agateganyo kugira ngo ikorerwe ivugurura.

Amakuru aturuka imbere muri RDB avuga ko abakozi bamaze kumenyeshwa kwimuka, nyuma y’uko ubugenzuzi bugaragaje ko iyi nyubako ishobora kuba ifite ibibazo by’ubuziranenge bw’imyubakire.

Itangazo rya RDB ryo kuri uyu munsi rivuga ko ifungwa ry’iyi nzu ari “ry’agateganyo” kandi riri mu rwego rwo gutegura ivugururwa ryari risanzwe riteganyijwe.

Iyi nyubako igizwe n’amagorofa 12 n’andi ane yo munsi y’ubutaka, yubatswe n’umuntu ku giti cye nyuma igurwa na Leta mu rwego rwo kugabanya amafaranga y’icumbi yakoraga ku gukodesha inyubako z’abikorera, nk’uko byari byatangajwe ubwo yinjirwagamo mu 2023.

Uretse RDB, iyi nyubako inakorerwamo n’ibindi bigo bikomeye bya Leta birimo REMA, RHA, RMB n’ibindi.

Nubwo byatangajwe ko ari ivugurura risanzwe, bamwe mu bakozi batashatse kwivuga amazina babwiye impinga.rw  ko hari ibibazo byatangiye kugaragara mu myaka ibiri ishize, birimo ibifitanye isano n’imiterere y’inyubako.

Ibi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibaza uburyo inyubako igurwa na Leta mu gihe gito ikagaragaza ibibazo bituma ifungwa ngo isanwe. Hari n’abagaragaza impungenge ku mikorere y’amasoko ya Leta mu mishinga y’inyubako zikomeye.

Kugeza ubu, nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku by’igihe ivugurura rizamara cyangwa ingengo y’imari rizatwara.

Previous Post

Christopher yasabye Kiliziya kujyana n’ibihe by’ikoranabuhanga

Next Post

Icyorezo gishya cyatangiye guhitana abantu abandi  bararwara

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Malawi:Umunyarwandakazi Giramata yakatiwe azira kwica uwari umugabo we

Malawi:Umunyarwandakazi Giramata yakatiwe azira kwica uwari umugabo we

by MUNYANKINDI Alphonse
3 months ago

Urubanza rw’Umunyarwandakazi Gentille Giramata ruherutse gusozwa n’Urukiko Rukuru rwa Lilongwe muri Malawi, rwasize rutanze isomo rikomeye ku bijyanye n’uko amategeko...

USA: Umugabo arakekwaho kurasa abana umunani, barindwi muri bo bari abe

USA: Umugabo arakekwaho kurasa abana umunani, barindwi muri bo bari abe

by MUNYANKINDI Alphonse
3 months ago

Umugabo w’imyaka 31 witwa Shamar Elkins arakekwaho kurasa abana umunani, barindwi muri bo bikekwa ko ari abe bwite, mu gitero...

Lisansi yazamutse igera ku 2,938 Frw kuri litiro, Leta ivuga ko ari ibihe bidasanzwe

Lisansi yazamutse igera ku 2,938 Frw kuri litiro, Leta ivuga ko ari ibihe bidasanzwe

by MUNYANKINDI Alphonse
3 months ago

Igiciro cya lisansi mu Rwanda cyongeye kuzamuka kigera ku 2,938 Frw kuri litiro, bivuze inyongera ya 635 Frw ugereranyije n’igiciro...

Next Post
Icyorezo gishya cyatangiye guhitana abantu abandi  bararwara

Icyorezo gishya cyatangiye guhitana abantu abandi  bararwara

Vinka yavuze Iryn Namubiru, Cindy na Sheebah nk’abamufasha mu rugendo rwe rwa muzika

Vinka yavuze Iryn Namubiru, Cindy na Sheebah nk’abamufasha mu rugendo rwe rwa muzika

Mukura VS yahagaritse imyitozo nyuma y’akavuyo ko ku mukino na Rutsiro FC

Mukura VS yahagaritse imyitozo nyuma y’akavuyo ko ku mukino na Rutsiro FC

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.