Eddy Kenzo yamaganye bikomeye abahanzi bamwe bashaka gushing indi miryango ibahagarira, ayashimangiye ko mu gihugu hagomba kubaho ihururi rimwe gusa kandi rwemewe, ari ryo Uganda national Musicians Federation.
Ibi abivuze mu gihe hakomeje gututumba umwuka mubi mu bahanzi, nyuama y’uko itsinda riyobowe na Ziza Bafana ryagaragaje ko rishobora gushing indi federasiyo, rivuga ko ryarushaho guharanira uburenganzira n’inyungu z’abahanzi.
Kenzo yasobanuye ko amategeko n’imiterere y’urwego rw’umuziki muri Uganda ryemerera kubaho ku ihuriro rimwe gusa ku rwego rw’igihugu, aho yagaragaje ko UNMF ari ryo tsinda ryo nyine ryemewe.
Yagize ati: “Mu muziki, twemerewe kugira federasiyo imwe gusa. Ubwo sinzi igihe bizahindukira ngo hemerwe federasiyo nyinshi, ariko uyu munsi Uganda National Musicians Federation ni yo ihagarariye igihugu birumvikana nta yindi yemewe.”
Uyu muhanzi washyize imbaraga mu guhuriza abahanzi muri iri huriro, yasabye bagenzi be kwirinda gutandukana kubera ibibazo byihariye, abasaba gukorera hamwe ku nyungu rusange z’uruganda rw’umuziki.
Yanavuze ko bavuga ko ubuyobozi bwe bubabangamira, aho avuga ko I byo bavuga ahanini bishingira ku ishyari n’ubwibone baba bafite.
Ati: “Iki ni igihe cyacu, ikindi kizaza kizaba icyawe cyangwa undi. Dukorera igihugu cyacu n’abana bacu n’abazadukomokaho bose.”
Yasoje avuga ko abahanzi bakwiye gutekereza ku hazaza h’uruganda rw’umuziki, aho no mu gihe kiri imbere abana bacu bashobora kuzarwinjiramo, bityo bakwiye kurusigasira baharanira imiyoborere myiza.








