Joshua Baraka yatangaje ko yahinduye imikoranire n’itsinda ryamucungiraga ibikorwa, ryari rigizwe na Joseph Maloba (Lobster) na Sesse Nation, mbere y’uko atangira ibitaramo bye muri Canad na Austealia.
Mu minsi yashize hagiye havugwa amakuru avuga ko Joshua Baraka yatandukanye n’abamufashaga, ibintu byatumye uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Morocco’ ashyira ahagaragara ukuri.
Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu mu gikorwa cye cy’ubugiraneza cya ‘just Believe Day’ aho yashimangiye ko imikoranire yabo yahindutse, ariko yavuze ko nubwo ibyo byabayeho agifitanye nabo umubano.
Yagize ati: “Abo ni abavandimwe banjye. Ibyo mfite n’ibyo nagezeho ubu, ni ukubera Lobster na Sesse, bityo bazahora ari ngenzi kuri njye.”
Yakomeje avuga ko bahinduye uburyo bakoranamo, aho gutandukana burundu nk’uko byagiye bivugwa ku mbuga nkoranyamba.
Ati: “Turacyakorana, gusa mu buryo butandukanye. Nta kibazo gihari, gusa abantu bamwe barabivuga uko bitari.”
Joshua Baraka yongeyeho ko gahunda ze zitigeze zihinduka, kuko agiye gukomereza uruzinduko rwe rw’ibitaramo muri Canada, Australia n’i Burayi, mbere y’uko ari gutegura igitaramo kizaba gikomeye azakorera muri Uganda mu mpera z’uyu mwaka.
Yashoje agira ati: “Ngiye mu bitaramo. Mfite uruzinduko muri Canada, Australia no mu Burayi. Ndateganya no gukora igitaramo mu mpera z’umwaka. Mpugiye mu muziki wanjye kugeza ubu.”









