Charles Peter Mayiga, Katikkiro w’Ubwami bwa Buganda Kingdom, yatanze ubutumwa bwatekerezwagaho cyane bugenewe abahanzi bo muri Uganda ku bijyanye no kwivanga muri politiki.
Mu byo yatangaje, yashimangiye ko abahanzi bagomba gufata umuziki nk’umwuga wabo nyakuri, agaragaza ko kimwe mu bibazo bikomeye byugarije abahanzi muri iki gihe ari ukwivanga cyane muri politiki.
Yagize ati: “Abanyapolitiki babamenye kubera impano mufite, kandi iyo mpano ni yo yabambukije imipaka. Ubu ni igihe cyo gusarura ku mpano mufite, none murimo kwinjira muri politiki?”
Yakomeje asobanura ko atarwanya abahanzi bashaka kujya muri politiki cyangwa kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi, ahubwo ko ikibazo kiri ku bakoresha izina n’icyubahiro bafite mu buhanzi bagamije guteza imbere inyungu za politiki, bikabangamira umwuga wabo.
Yagize ati: “Ntabwo mfite ikibazo n’umuhanzi ushaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo afate ibyemezo ku baturage be cyangwa abe umuyobozi,” anatanga urugero rwa Bobi Wine nk’umuhanzi wahisemo inzira ya politiki.
Icyakora, yagaragaje impungenge ku bahanzi batakaza umurongo ku mwuga wabo bitewe no kujya mu bikorwa byo kwamamaza abanyapolitiki, asobanura ko guhuza ibyo bintu byombi bigoye.
Yasoje asaba abahanzi gukomeza kwitangira impano zabo no gushyira imbere iterambere ry’umwuga wabo.







