• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
May 5, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Ikipe ya Arsenal FC yongeye kwandika amateka, igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma y’imyaka 20, itsinze Atletico Madrid igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ½.

Uyu mukino wabereye kuri Emirates Stadium ku wa Kabiri, tariki ya 5 Gicurasi 2026, wari utegerejwe cyane kuko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.

Saka ni we wabaye intwari

Umukino watangiye amakipe yombi yigana cyane, bigatuma uburyo bw’ibitego buba buke mu minota ya mbere.

Arsenal yageragezaga gusatira, ariko Atletico Madrid na yo igakomeza gukina yitonze ishaka uburyo bwo kuyitunguye.

Bukayo Saka nyuma yo gutsinda igitego rukumbi cyabonetse byahesheje ikipe ye gukina final wa UEFA Champions League

Ku munota wa 35, Leandro Trossard yagushijwe mu rubuga rw’amahina, abakinnyi ba Arsenal basaba penaliti ariko umusifuzi arayihakanira.

Icyakora, ku munota wa 44, Trossard yongeye gukora akazi gakomeye atera ishoti rikomeye, umunyezamu Jan Oblak arirukamo, umupira usanga Bukayo Saka awusongamo neza atsinda igitego cy’intsinzi.

Igice cya mbere cyarangiye Arsenal iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Atletico yagerageje, Arsenal irinda neza

Mu gice cya kabiri, Atletico Madrid yagarutse ishaka kwishyura, isatira kenshi ariko amahirwe ibona ntiyayabyaza umusaruro.

Arsenal na yo ntiyicaye, yakomeje kugerageza gushimangira intsinzi, aho Viktor Gyokeres yagerageje amahirwe atandukanye ku mipira yahabwaga na Piero Hincapie na Martin Odegaard, ariko ntibyagira icyo bihindura ku manota.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Arsenal yakinishije ubwitonzi bwinshi, igabanya gusatira ishyira imbaraga mu kurinda igitego cyayo.

Amateka mashya ku Gunners

Umukino warangiye Arsenal itsinze Atletico Madrid igitego 1-0, ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma uzabera i Budapest muri Hongrie.

Ni ku nshuro ya kabiri Arsenal igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League, aho iheruka kuhagera mu 2006 itsindwa na FC Barcelona.

Undi mukino utegerejwe

Undi mukino wa ½ uzahuza Bayern Munich na Paris Saint-Germain, uzaba ku wa Gatatu saa 21:00. Mu mukino ubanza, PSG yatsinze Bayern ibitego 5-4, ibintu bituma umukino wo kwishyura utegerejwe cyane.

Previous Post

Eddy Kenzo yakuriye inzira ku murima abahanzi bashaka kwishingira federasiyo yabo

Next Post

Katikkiro Mayiga yaburiye abahanzi bavanga Umuziki na Politiki

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Next Post
Katikkiro Mayiga yaburiye abahanzi bavanga Umuziki na Politiki

Katikkiro Mayiga yaburiye abahanzi bavanga Umuziki na Politiki

Ykee Benda yaburiye abagabo uko bagomba kwitwara mu rukundo

Ykee Benda yaburiye abagabo uko bagomba kwitwara mu rukundo

Samia Suluhu Hassan yasabye Didier Drogba kuba Ambasaderi wa Tanzania

Samia Suluhu Hassan yasabye Didier Drogba kuba Ambasaderi wa Tanzania

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.