Umugabo w’imyaka 31 witwa Shamar Elkins arakekwaho kurasa abana umunani, barindwi muri bo bikekwa ko ari abe bwite, mu gitero cyabereye mu Mujyi wa Shreveport muri Leta ya Louisiana.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, aho Polisi yatangaje ko ari kimwe mu byaha bikomeye byibasiye abana bimaze iminsi bibaye muri United States.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko mu bapfiriye muri iki gitero harimo abahungu batatu n’abakobwa batanu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya itatu n’11. Abana barindwi muri bo bari basangiye ababyeyi, mu gihe undi umwe wari wapfuye yari mubyara wabo.
Muri icyo gitero kandi, umuhungu w’imyaka 13 yabashije kurokoka nyuma yo gusimbuka ava hejuru y’inzu agahunga.
Nubwo yakomeretse, amakuru agaragaza ko ibikomere bye bidakanganye. Abagore babiri na bo bakomerekeye muri iri raswa, aho umwe muri bo ari nyina w’abo bana barindwi, bikekwa ko ari we uyu mugabo yabanje kurasa mbere yo kujya aho abana bari bari kumwe n’undi mugore akabarasa.
Polisi yatangaje ko abo bagore bombi bakomeretse bikomeye, bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.
Kugeza ubu, icyateye ubu bwicanyi ntikiramenyekana, ariko inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje. Zanasabye abaturage kurushaho kwita ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, by’umwihariko ku bantu bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana rikabije.
Amashusho yafashwe na camera z’umutekano mu baturanyi, yatangajwe n’igitangazamakuru CNN, agaragaza uyu mugabo asohoka mu nzu yiruka nyuma y’iraswa, agana ku iduka ricuruza amapine riri hafi aho.
Polisi iracyakomeje ibikorwa byo kumushakisha no kumenya neza icyateye iri sanganya rikomeye ryahitanye aba bana.










