• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, May 23, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

DJ Toxxyk ashobora gufungwa imyaka 5

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
May 15, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Urubanza rwa DJ Toxxyk rwongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko yakatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2,21 Frw.

Uyu musore wamamaye mu kuvanga imiziki, amazina ye nyakuri akaba Shema Arnaud de Bosscher, ari kuburanira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma y’ubujurire bw’Ubushinjacyaha butanyuzwe n’igihano yari yarakatiwe mbere.

DJ Toxxyk yatawe muri yombi muri Ukuboza 2025 nyuma y’impanuka yabereye mu Karere ka Nyarugenge, yahitanye umupolisi wari mu kazi. Mu iperereza ryakurikiyeho kandi, iwe hafatiwe urumogi.

Yaregwaga ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ibiyobyabwenge, guhunga nyuma y’impanuka ndetse no kwanga gupimwa alcohol.

Muri Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije ibyo byaha, rumukatira gukora imirimo y’inyungu rusange y’amezi atatu yasubitswe mu gihe cy’amezi atandatu, anacibwa ihazabu ya miliyoni 1,05 Frw.

Icyo cyemezo cyatumye afungurwa, ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibihano yahawe bidahwanye n’uburemere bw’ibyaha yakoze n’ingaruka zabyo.

Bwashimangiye ko hari umuntu wahasize ubuzima, kandi wari umupolisi uri mu kazi, bityo ko igihano cyatanzwe kidatanga ubutumwa bukwiye bwo gukumira ibyaha nk’ibyo.

Ubushinjacyaha bwasabye ko DJ Toxxyk ahanishwa imyaka itanu y’igifungo ndetse n’ihazabu ya miliyoni 2,21 Frw kubera impurirane y’ibyaha.

DJ Toxxyk yabwiye urukiko ko yicuza ibyo yakoze. Yavuze kandi ko yemera icyemezo yari yarafatiwe n’urukiko rw’ibanze.

Abamwunganira mu mategeko bo bagaragaje ko ibihano yatanzwe n’urukiko rwa mbere biri mu biteganywa n’amategeko, kandi ko nta kosa ryakozwe.

Me Uwamahoro Marie Josée yavuze ko ku byaha byose DJ Toxxyk yahamijwe, urukiko rwakurikije amategeko uko ateye.

Yanenze kandi kuba Ubushinjacyaha busaba ibihano bishya kandi bikomeye kurushaho mu rwego rw’ubujurire.

Na Me Murangwa Faustin yashimangiye ko umucamanza afite uburenganzira bwo gutanga igihano gito igihe abona biboneye.

Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gitegerejwe ku wa 22 Gicurasi 2026 saa saba z’amanywa.

Previous Post

Umuhanzikazi w’Umudage yakunzwe muri Uganda nyuma yo gusohora indirimbo “Webale Nyo”

Next Post

Sheebah Karungi yavuze ko Cindy Sanyu yiyemera

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
6 hours ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Sheebah Karungi yavuze ko Cindy Sanyu yiyemera

Sheebah Karungi yavuze ko Cindy Sanyu yiyemera

Cb Talker yasabye aba content creators bo muri Uganda gukorana

Cb Talker yasabye aba content creators bo muri Uganda gukorana

Dre Cali yasubije Ykee Benda mu buryo bukomeye

Dre Cali yasubije Ykee Benda mu buryo bukomeye

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.