Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bikorwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi haba ku bagabo n’abagore ndetse kikaba mu bishimisha abari kugikora ku bijyanye n’amarangamutima.
Nubwo gutera akabariro biri mu bishimisha ababikora ariko si ko umugabo cyangwa umugore bishima ku kigero kimwe bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo n’imiterere ya buri umwe n’uko buri wese yitwaye muri icyo gikorwa kugira ngo ashimishe mugenzi we bari kugikorana.
Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu bigirira umubiri akamaro mu gihe ikozwe neza kandi igakorwa n’abayemerewe. Uretse kuba ituma abantu bororoka inafite ibindi byiza byinshi ituzanira.
Ese ari umugabo n’umugabo n’umugore ni nde uryoherwa kurusha undi ?
Ubushakashatsi na kaminuza ya Chapman na Kinsey Institute zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekana ko abagabo bafite uburyo bworoshye bwo kuryoherwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kurusha abagore bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ubu bushakashatsi bwerekano ko ku ruhande rw’umugabo iyo ari gutera akabariro adakenera umwanya munini ngo agere ku byishimo bye byanyuma aho bavuga ko kwinjiza igitsina cye mu cy’umugore akarangiza bihagije.
Ni mu gihe ku ruhande rw’abagore bakenera kubanza kubategura harimo gukorakora ku bice by’imyanya myibarukiro nka rugongo n’ibindi kugira ngo umubiri wabo uvubure imisemburo irimo uwa Estrogen utuma igitsina cy’umugore kigira ubuhehere bufasha mu gihe cyo gutera akabariro.
Abagore benshi (hagati ya 10% na 28%) bumva ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ibyo bikagabanya ibyishimo, mu gihe ku bagabo ibi ari gake cyane.
Ku bijyanye n’ibice by’umubiri by’ingenzi mu gutera akabariro ku mugabo ni igitsina aho gikenera gufata umurego mu gihe ku mugore ari rugongo.
Igitsina cy’umugabo mu gihe afite ubushake kigira imyakura 4,000 mu gihe rugongo y’umugore igira 10,000.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Archives of Sexual Behavior bwerekanye ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina abagabo bagera ku byishimo byabo bya nyuma ku kigero cya 95% mu gihe abagore ari 65%.
Yerekana ko abagore baryamana bahuje ibitsina baryoherwa ku kigero cyo hejuru kurusha kuryama n’abagabo aho bagera ku byishimo byabo byanyuma ku kigero kiri hagati ya 75% na 86%.
Bavuga ko ibi biterwa n’uko umugore aba azi igice kingenzi mu gutanga ibyishimo ndetse mu gihe ari kubikorana na mugenzi bibanda cyane ku gukorakora rugongo kuruta kwinjiza igitsina gusa nk’uko abagabo babikora.
Umushakashatsi Dr. Justin R. Garcia uyobora kaminuza ya Kinsey Institute, yagaragaje ko ibyishimo by’abagabo mu gihe cyo gutera akabariro bishingiye ku byo babona ndetse n’ibyo bakora muri icyo gihe.
Ku ruhande rw’abagore Dr. Garcia avuga ko kuryoherwa kwabo gushingira ku buryo biteguye mu mutwe akavuga ko iyo umugore atuje, akabona akunzwe ndetse afitiwe ikizere n’uwo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina ibyishimo bye bishobora kurenga cyane iby’umugabo.
Akomeza avuga ko umugabo iyo amaze gusohora, umubiri we ukenera kuruhuka (refractory period) gishobora kumara iminota runaka bitewe n’imiterere y’umuntu kugira ngo igitsina cye cyongere gufata umurego uhagije ku gutera akabiro.
Ku ruhande rw’umugore we ashobora kugira ibyishimo bikubye inshuro nyinshi iby’umugabo kandi bikamara igihe kirekire bitamusabye kubanza kuruhuka.









