Mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 29 ririmo kubera i Gikondo, Sina Gerard Enterprise yongeye kugaragaza udushya twihariye mu bicuruzwa ikora, birimo Akabanga, Agashya, Akarabo, Akarusho ndetse n’imyenda ya Made in Rwanda ikomeje gukurura abitabiriye iri murikagurisha.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa 5 Kanama 2026, Dr Gérard Sina, Umuyobozi Mukuru wa Sina Gerard Enterprise, yavuze ko intego yabo ari ugukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kubiha agaciro ku isoko ryo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Yagarutse cyane ku myenda mishya iri kumurikwa muri Expo, avuga ko yakozwe n’abanyamwuga b’abahanga barimo abarangije mu ishami ry’ubudozi rya College Sina Gerard Foundation.
Ati: “Haraboneka umwenda uwo ari wo wose wambarwa na buri wese. Yose turayikora dufite abatekenisiye b’abahanga, bamwe baturuka mu ishuri ryacu rifite ishami ry’ubudozi.”
Iyo myenda iri gucuruzwa ku biciro Dr Sina yavuze ko byateganyirijwe korohereza buri wese kuyigura, mu rwego rwo gushyigikira ubukungu bushingiye ku bicuruzwa by’imbere mu gihugu.

Ikindi cyakuruye amaso muri iri murikagurisha ni urusenda rw’Akabanga ryashyizwe mu gapaki gashya k’icyubahiro gafunze neza karimo uducupa tune. Dr Sina yavuze ko iyi sura nshya igamije kongerera agaciro iki gicuruzwa kimaze kumenyekana mu Rwanda no mu mahanga.
Abitabiriye Expo 2026 bakomeje gusura aho Sina Gerard Enterprise yamuritse ibikorwa byayo, benshi bagaragaza ko bishimiye ubudasa bw’ibicuruzwa n’uburyo bikomeje gutezwa imbere mu rwego rwo guhesha ishema Made in Rwanda.
Alphonse Munyankindi







