Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyarekuye DJ Toxxyk nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guteza impanuka yahitanye umupolisi wari mu kazi.
Ku wa 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko DJ Toxxyk arekurwa nyuma yo guhamywa ibyaha yari akurikiranyweho.
Urukiko rwamukatiye gutanga ihazabu ya miliyoni 1,050,000 Frw ndetse no gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu. Icyakora icyo gihano cyahise gisubikwa mu gihe cy’amezi atandatu, bituma arekurwa ako kanya.
Urukiko rwategetse kandi ko urumogi rungana na garama ebyiri rwafatiriwe rutwikwa n’inzego zibishinzwe. DJ Toxxyk yanahawe imbabazi zo kutishyura amafaranga y’ingwate y’amagarama ibihumbi 10 Frw kuko yakurikiranywe afunzwe.
Uyu muhanzi yari amaze iminsi 135 afunzwe, bingana n’amezi ane n’iminsi 14, nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 20 Ukuboza 2025.
DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rw’uwo munsi, aho yagonganye n’umupolisi wari mu kazi akahasiga ubuzima.
Nyuma y’iyo mpanuka, yahise atoroka aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 14 Mutarama 2026, yemereye urukiko ko yakoze ibyaha byo guhunga nyuma yo gukora impanuka ndetse n’icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.
Gusa yahakanye ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse no kwanga gupimishwa igipimo cya alcool mu mubiri.
Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, Ubushinjacyaha bwahise bujurira nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.
Itegeko riteganya ko ubushinjacyaha bugomba kujurira mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi urubanza rwasomeweho mu ruhame.
Iyo imyanzuro y’urukiko itinze gushyirwa muri sisitemu y’inkiko, igihe cyo kujurira gishobora kubarwa uhereye igihe imyanzuro yabonekeyeho muri IECMS.









