Ykee Benda yatangaje ko urugamba yarwanye rwo umwana we n’uwahoze ari umukunzi we byamugizeho ingaruka zikomeye mu myaka isaga ibiri ishize, kugeza ubwo yagize agahinda gakomeye kurusha ikindi gihe yigeze kunyuramo.
Mu butumwa bwinshi yanyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat, Ykee Benda yavuze ko uru rugamba rwo guharanira uburenganzira bwo kurera umwana rwatumye agira gahinda kenshi cyane, ndetse ko byanageze ku rwego rukomeye.
Yakomeje asobanura ko uwohoze ari umukunzi we wabyaranye yafashe umwana amujyana mu kindi gihugu atabizi, ibintu byatumye avuga uko ibintu byagenze, gusa nanone anavuga ko bishobora kuba ari umugambi w’Imana.
Ykee yavuze ko yakomeje kumva nta kwihagana afite muri we, atishimye, ndetse ko yakomeje kugira umuhayangayiko bityo ntabashe gusinzira, ubwo yajyaga kwa muganga kwivuza kubura ibitotsi, abaganga bamubwiye ko ashobora no gupfa aramutse atagabanyije umuhangayiko.
Avuga ko ibyo bisubizo yahawe na muganga byamubereye ikimenyetso, cy’uko agomba kuruhuka kagabanya umuhangayiko bityo tangira kwiyitaho no kwikuramo ibyo bibazi yari maranye amezi 15.
Mu magambo ye bwite, yavuze ko:
Yagize ati: “Nari naramenyereye kwigisha abantu kwikunda no kwiyitaho, ariko icyo kibazo cyaje kunyambura ibyishimo bya njye.
N’ubwo ubusanzwe ntigeze ndirira umuntu, ariko bwa mbere ndira narize hafi ukwezi kubera umwana wanjye.”
Yongeyeho ati: “Nabayeho ubuzima bwo kwigira nk’umuntu udafite ikibazo (niyita “vibe king”), ariko imbere muri njye narashenjaguritse.
Yunzemo ati: “Ubu niyongereye ibiro, kandi sinabashaga gusinzira neza mu gihe kigera ku mwaka. Najyaga nterwa n’ubwoba (panic attacks) iyo narebaga amafoto y’umwana wanjye
Yavuze ko guhera muri Mutarama 2025 ari bwo yatangiye kwiyitaho no gushyira imbere ubuzima bwe, bituma agenda akira buhoro buhoro.
Yemeza ko byamutwaye amezi 15 kugira ngo yongere kumva agarutse mu buzima busanzwe, kuko no mu bihe by’ibikorwa bye bwite yabaga ameze nk’uri kwirwanaho gusa.
Yongeraho ko yaje kwemera kurekura umwana we, abona ko ibyo byaha amahoro nyina w’umwana.
Yasoje asaba abantu kwirinda umuhangayiko ukabije, awita “umwicanyi”, anabashishikariza kwakira ibyo badashobora gukemura
Yagize ati: “Sinaje hano ngo mungirire impuhwe, ndi hano kubabwira ko nabishoboye, namwe mwabishobora.”











