Impuguke mu iperereza ryifashisha ikoranabuhanga muri Polisi ya Uganda Police Force yagejeje imbere y’urukiko amakuru arambuye ku bikorwa byakorewe kuri internet bikekwa ko bifitanye isano n’icyahe cy’ubwicanyi Christooher Okello Onyuma yakoze, ibi bimenyetso bigaragaza ko habayeho gutegura uyu mugambi w’ubwicanyi bwabereye i Ggaba.
Yaba ubuhamya bwe mu rukiko, inzobere mu iperereza rishingiye ku ikoranabuhanga, Kenneth Anguru, yavuze ko iperereza ryakozwe kuri imwe muri telefoni za Okello ryagaragaje ubushakashatsi yakoreye kuri internet buteye impungenge.
Muri ubwo bushakashatsi yakoze harimo nk’ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe uruhushya rw’imbunda muri Uganda” ndetse n’ibijyanye n’uko yaca umutwe ibikorwa by’umutwe wa ISIS, ibintu abashinzwe iperereza bavuga ko bishobora kugaragaza ukuo yateguye iki kigakorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Anguru yakomeje avuga ko Okello yakoze ubushakashatsi bwinshi kuri Google ashakisha amashuri y’incuke n’amarerero yo mu bice bitandukanye. Amwe mu mashuri yagaragajwe mu rukiko harimo Kyanja Junior School, Matugga Pre-School, , Mum’s Love Kindergarten, Lam Kindergarten and Day Care Centre, Golden Infant Kindergarten na Edibet ECD and Play Centre.
Icyakora, urukiko rwamenyeshejwe ko urutonde rw’aho yashakishije ari rurerure cyane. Umucamanza waburanishaga uru rubanza, Alice Komuhangi Khauka, yategetse ko hatangwa incamake mu rwego rwo gukoresha neza igihe.
Uretse gushakisha amashuri y’icuke, iperereza ryagaragaje ko Okello yankoreshe internet areba ibilometero zishobora kugenda n’amavuta yakoresha mu modoka ya Toyot RAV4 yo mwuka wa 2000. Ibintu abashinjacyaha bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’imodoka bivugwa ko yaba yarayikodeshe mbere yo gukora icyo cyaha. Abashinzwe iperereza bongeyeho kandi ko yanashakishijem “Trip Care Car Rental,” ibyo na byo bikaba bikekwa ko byaba bifitanye isano n’iyo modoka.
Ubushinjacyaha bukomeje gutunganya dosiye hifashishijwe ibimenyetso bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga, ndetse n’ubuhamya bw’ababinye ibyabaye. Gusa ku ruhande rw’ubwunganizi rukomeje kugenda rubaza byinshi ku buryo ibyo bimenyetso bisobanurwa, cyane cyane ibijyanye n’imitekerereze ya Okello mu gihe ubwo bwicanyi bwakorwaga.
Ubuhamya bwatanzwe mbere n’umutangabuhamya wa 17 w’ubushinjacyaha, inzobere mu by’ubuzima, Barbanabas Harerimana, nabwo bwashimangiye dosiye ya Leta. Yabwiye urukiko ko uturemangingo (AND) twabonetse ku bikoresho bikekwa ko byakoreshejwe mu bwicanyi bufitanye isano na n’utwa Okello.
Yerekanye raporo irambuye ya ADN ishingiye ku bipimo by’ubuzima byakuwe ahabereye icyaha. Mu byashyikirijwe urukiko harimo n’impuzankano y’ishuri yari yambawe n’umwe mu bana bishwe kuri uwo munsi.
Christopher Okello Onyum akomeje kuburanishwa ku byaha bijyanye n’ubwicanyi b’abana bane i Ggaba, mu gihe urubanza rukomeje kugenda rutahura ibindi bimenyetso bishya birimo iby’inzobere n’ubuhamya bw’abatangabuhamya.










