Umuhanzi w’icyamamare mu Burundi, Sat-B, yemeje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye igihe kinini, Belle 9ice (Ingabire Belle Nice), ndetse banabyaranye umwana w’umuhungu witwa Liam.
Ni inkuru yari imaze igihe ivugwa mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, aho abakurikiranira hafi ubuzima bw’aba bombi bibazaga niba bagikundana cyangwa baratandukanye, ariko ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, Sat-B yabishyizeho umucyo, yemeza ko batakiri kumwe.
Mu kiganiro yagiranye na Irebe FM, Sat-B yavuze ko hashize igihe ibintu bitagenda neza hagati ye na Belle 9ice, kugeza aho buri wese afata inzira ye.
Yagize ati: “Tumaze igihe bitameze neza cyane. Belle Nice ntabwo akiri mu buzima bwanjye, nanjye sinkiri mu buzima bwe. Gusa ndamwubaha nk’umubyeyi twabyaranye.”
Yakomeje ashimangira ko nubwo batandukanye, nta makimbirane afitanye na we, ahubwo ko buri wese yubaha undi kubera umwana bafitanye.
Ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’urukundo muri iki gihe, Sat-B yavuze ko ari wenyine nta mukunzi afite. Ati: “Ubu ndi single, nta mukunzi mfite. Nta mukobwa n’umwe uri mu mutima wanjye ubu. Ndigenga kandi ndizera ko bizakomeza.”
Sat-B na Belle 9ice bari bamaze igihe kinini bakundana, ndetse benshi babafataga nk’abashakanye nubwo batigeze basezerana imbere y’amategeko cyangwa ngo bakore ubukwe.
Urukundo rwabo rwanagize uruhare mu kumenyekanisha Belle 9ice, dore ko Sat-B yari asanzwe ari izina rikomeye mu muziki w’u Burundi no mu karere.
Nubwo batandukanye, bombi basigaye bahuzwa n’inshingano zo kurera umwana wabo Liam, bakaba bagaragaza ko bazakomeza gufatanya muri izo nshingano nubwo inzira y’urukundo yarangiye.









