Kigali ikomeje kugaragara nk’ahantu h’ingenzi ku ikarita y’imyidagaduro mpuzamahanga, aho biteganyijwe ko umuraperi Drake azataramira i Kigali, ku wa 10 Gashyantare 2027.
Nk’uko bigaragara ku mpapuro zimenyekanisha uruhererekane rw’ibitaramo bye yise “Drake Freeze The World Tour.” Muri uru rugendo, Drake azazenguruka imigabane itandukanye, ariko intangiriro za 2027 akazihuriza ku Mugabane w’Afurika.
Azatangirira i Cape Town tariki 8 Mutarama 2027, akomereze i Johannesburg tariki 9 Mutarama 2027. Nyuma azerekeza i Lagos muri Nigeria tariki 16 Mutarama 2027, mbere yo gukomereza i Cairo tariki 23 Mutarama 2027.
Urugendo ruzakomereza muri Morocco aho azataramira i Marrakech tariki 23 Mutarama 2027 ndetse na Casablanca tariki 26 Mutarama 2027.
Nyuma y’aho ni bwo azagera i Kigali ku wa 10 Gashyantare 2027, akomereze i Nairobi tariki 13 Gashyantare 2027, i Luanda tariki 15 Gashyantare 2027 ndetse na Abidjan tariki 17 Gashyantare 2027.
Azasoza ibitaramo bye muri Afurika anyuze i Dar es Salaam mbere yo gusoza i Gaborone tariki 24 Gashyantare 2027.

Drake, amazina ye nyakuri ni Aubrey Drake Graham, ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’umuziki wa Hip-Hop na R&B ku Isi.
Yatangiye kwamamara mu 2009 abikesha mixtape ye “So Far Gone” yakunzwe cyane irimo indirimbo nka “Best I Ever Had.” Iyi mixtape yamufunguriye amarembo yo gusinyishwa na Lil Wayne mu nzu ya Young Money Entertainment.
Mu 2010 yasohoye album ye ya mbere “Thank Me Later” yahise igera ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200, ibintu byahise bimushyira mu bahanzi bakomeye muri Amerika no ku Isi.
Yakomeje kubaka izina rikomeye abinyujije kuri album zakunzwe zirimo “Take Care” (2011), “Nothing Was the Same” (2013), “Views” (2016) ndetse na “Scorpion” (2018) yamuhesheje agahigo gakomeye, aho indirimbo nka “God’s Plan” na “In My Feelings” zacaga ibintu ku Isi hose.
Drake azwiho kuba ari umwe mu bahanzi bafite ibihangano byinshi byinjiye ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard, ndetse akaba yaranatwaye ibihembo byinshi bikomeye birimo Grammy Awards.
Igitaramo cya Drake i Kigali ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwakira ibitaramo by’abahanzi mpuzamahanga, bikomeje gushyira Kigali ku ikarita y’imyidagaduro ku rwego rw’Isi.
Ni igitaramo gitegerejweho kuzana imbaga y’abakunzi b’umuziki baturutse mu bihugu bitandukanye, ndetse kikaba cyanatanga amahirwe ku bahanzi nyarwanda yo kwigaragaza ku rubyiniro rumwe n’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi.
Kwamamaza uru rugendo biracyari mu ntangiriro, ariko nta gushidikanya ko uku kuza kwa Drake mu Rwanda kuzaba ari imwe mu nkuru zikomeye zizavugwa cyane mu myidagaduro yo muri Afurika mu 2027.









