Muri Kenya, inkuru y’urupfu rw’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Rachel Wandeto yakomeje kuvugisha benshi nyuma yo gutwikirwa lisansi n’abantu bataramenyekana.
Rachel Wandeto yari azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera tattoo ya Perezida wa Kenya William Ruto yari yarashyize ku rutugu rwe rw’iburyo. Iyo tattoo yari iriho n’amagambo “Two Term”, benshi bafataga nk’ubutumwa bwo gushyigikira manda ya kabiri ya Perezida Ruto.
Polisi ya Kenya yavuze ko Wandeto yatewe n’itsinda ry’abagabo batatu mu gace ka Mwiki i Nairobi. Abo bagabo bamusutseho lisansi mbere yo kumutwika.
Nyuma y’icyo gitero, yajyanywe kwa muganga mu bitaro bikuru bya Kenyatta National Hospital aho yari ari kuvurirwa by’umwihariko. Raporo ya polisi yagaragaje ko yari yahiye ku kigero cya 70%.
Ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi, urwego rwa Polisi y’Igihugu muri Kenya rwasohoye itangazo rwamagana icyo gitero. Polisi yavuze ko iri gukora iperereza rikomeye kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri uwo mugambi.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Kipchumba Murkomen, hamwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu, basuye Wandeto mbere y’uko yitaba Imana. Bavuze ko ibyabaye ari ubugome bukabije budakwiye kuba muri sosiyete.
Nyuma y’urupfu rwe, Kipchumba Murkomen yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko nta muntu ukwiye kugirirwa nabi cyangwa ngo yicwe azira ibitekerezo bye bya politiki.
Polisi yavuze ko iperereza rya mbere rigaragaza ko icyo gitero gishobora kuba gifitanye isano n’ibitekerezo bya politiki bya Wandeto. Kuri ubu, dosiye iri gukurikiranwa n’itsinda ryihariye ryo ku cyicaro gikuru cya DCI.
Urupfu rwa Rachel Wandeto rwateje impaka ndende muri Kenya, cyane cyane ku mutekano w’abaturage bagaragaza ibitekerezo bya politiki ku mugaragaro.







