Linus Tattoo Party yongeye kugaragaza uko ibitaramo byo muri Kampala bigenda bihinduka, aho umuziki, imyidagaduro n’imyambarire bihuzwa bikabyara ibintu bidasanzwe.
Iki gikorwa cyogeye kugaruka ku ngengabihe y’ibirori bikomeye muri Kampala, iki kirori gitanga uruvange rw’umuziki , ubuhanzi bwo gushushanya no kwandika ku mubiri (tattoo art).
Abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n’imiziki itandukanye kuva kuri house music, dancehall, afro house n’izindi beats zafashije abantu ijoro ryose.
Aba-DJ barimo DJ Hardy, DJ Melvyn, DJ Alza n’abandi baka ari nabo batangije ibirori, mbere y’uko DJ Spinny afata umwanya we wo gushimisha abantu binyuze mu muziki wa house music.
Umwihariko w’irim joro wabaye uwategeye ibi birori ubwe, kaba n’umunyabugeni wa tattoo ndetse akaba anavaga imiziki Dj, yigaruriye urubyiniro abantu bose bari aho barishima kugeza asoje.
Nubwo ataramenyera uyu mwuga, yagaragaje ubushobozi bwo gushimisha abafana n’abari bitabiriye icyo gikorwa.
Iki gikorwa cyari cyinarimo ibinyobwa bya rum byari byateguwe muri gahunda yihariye y’icyo gitaramo.
Hari kandi abahanzi batunguranye bahaye abari aho ibyishimo binyuze mu majwi yabo, abo barimo Kitaka na Joshua Baraka.
Linus Tattoo Party ifatwa nk’umushinga mushya mu myidagaduro ya Kampala, aho uburyo bwo gutegura ibirori bujyana n’imibereho y’ababyitabira ndetse n’ubwisanzure bwabo.
Urubyiniro rwari runini ndetse n’aho abantu bari bicaye harihateguwe neza, ibyo bikaba kimwe mu bintu byashimishije abari muri icyo gitaramo.








