Mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyarwandakazi akaba n’umwanditsi w’ibitabo warokotse Jenoside, Judence Kayitesi, yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima y’abitabiriye igikorwa cyabereye i Prague muri Czech Republic no mu Mujyi wa Budapest muri Hongiriya.
Kayitesi yasangije abari bitabiriye aya mahuriro amateka y’ubuzima bwe mu gihe cya Jenoside, agaragaza ububabare yanyuzemo akiri umwana ndetse n’urugendo rwo kurokoka ibihe bikomeye byahitanye benshi mu muryango we.
Uko igikorwa cyo kwibuka cyagenze
Igikorwa cyo #Kwibuka32 cyabereye i Prague ku wa 9 Mata 2026 cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Tchèque, kikitabirwa n’abayobozi batandukanye, abahagarariye ibihugu byabo, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda bahatuye.

Nyuma yaho, ku wa 10 Mata 2026, habaye igikorwa nk’icyo mu mujyi wa Budapest muri Hongiriya. Mu bitabiriye harimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongiriya, Marguerite Nyagahura, wavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka, ahubwo yateguwe mu gihe kirekire hashingiwe ku ivangura n’inyigisho z’urwango.
Ku ruhande rwa Hongiriya, Attila Koppány wari umushyitsi mukuru yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zishwe n’inzozi z’ubuzima zari zifite zigasenywa n’urwango.
Ubuhamya bukomeye bwa Kayitesi
Mu buhamya bwe, Judence Kayitesi yavuze ko Jenoside yatangiye afite imyaka 11 gusa, ubuzima bwe bugahinduka mu kanya gato.
Yibukije ko mbere ya Jenoside yari umwana ubana n’umuryango we mu buzima busanzwe, ariko ku ishuri aza guhura n’ivangura ryatumye amenya bwa mbere ko ari Umututsi mu buryo bumutesha agaciro.
Mu gihe Jenoside yatangiraga muri Mata 1994, Kayitesi yavuze ko bahungiye mu musigiti bizeye umutekano, ariko ku wa 13 Mata abicanyi barahabasanga bagatangira kwica abantu.
Yagize ati: “Batandukanije Abahutu n’Abatutsi, njya ku ruhande rw’Abatutsi. Batangiye kwica abantu n’inkota n’amasasu, nanjye banteye icyuma ku mutwe numva byose birangiye.”
Yavuze ko yakangutse ari muzima ariko ari mu maraso menshi, akikijwe n’imirambo. Nyuma yajyanywe ku bitaro bya Croix-Rouge, aho nubwo babwirwaga ko ashobora gupfa, yaje kurokoka.
Impamvu akomeza gutanga ubuhamya
Nyuma ya Jenoside, Kayitesi yamenye ko ababyeyi be n’abavandimwe be bishwe, ibintu byamusigiye ibikomere bikomeye.
Yavuze ko yahisemo kuvuga amateka ye kugira ngo abe ijwi ry’abishwe batakibasha kuvuga ndetse anibutsa amahanga ko Jenoside itangirira ku magambo y’urwango, amacakubiri no guceceka kw’ababibonye.
Ati: “Kwibuka ni ingenzi kuko Jenoside itangirira ku magambo, urwango n’amacakubiri. Ntimukicecekere.”
Mu rugendo rwo gusigasira amateka no kwigisha amahanga ibyabaye mu Rwanda, Judence Kayitesi yananditse ibitabo bitandukanye bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo “The Girl Who Survived: A True Story of the Rwandan Genocide” ndetse na “Surviving the Darkness of the Genocide.”










