Umuhanzikazi Spice Diane, yashimangiye akamaro k’uburezi mu bahanzi, yagaragaje ko bumufasha mu mwuga we wa muziki.
Mu kiganiro “Bold Women” cyatambutse kuri NTV Uganda, Spice Diana yavuze uburyo ahuza amasomo n’umuziki, yanagaragaje ko uburezi bugira uruhare rukomeye mu kurinda abahanzi cyane cyane mu bijyanye n’amasezerano bakunze kugirana n’abaybozi babo.
Yagize ati: “Ibibazo akenshi bituruka kuri ayo masezerano aba arihagati y’abahanzi n’ababarebarera, akenshi biterwa n’uko usanga bamwe mu bahanzi baba batazi gusoma neza cyagwa batazi gukora ubushakashatsi bwabo bwite.”
Spice Diana yongeyeho ko kuba yarize byamufashije gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afite, atabanje gutegereza ko abamureberera aribo babimufatira.
Ati: “Sinyitegereza ko management yanjye ifatara ibyemezo cyagwa ngo igire ibintu inkorera ntabigizemo uruhare ‘oya’, ibyo byose mbikora kubera ko mbifiteho ubumenyi. Narize, kandi kwiga ni byiza.”
Yatangaje kandi ko yize ibijyanye n’imideli no kuyikora (Fashion and Design), ni ubumenye akunze no gukoresha mu muziki we. Uretse muzika, anafite amaduka abiri acuruza iyo mideli muri Kampala.
Yashije agira atai: “Ibi byarafashije cyane. Ntabwo jya mpangayikishwa n’ibyo kwambara giye gukora amashusho y’indirimbo cyane ko mbazi ibyo kwiriye kwambara.”







