• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, June 4, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Kwibuka32: Rumaga asaba urubyiruko gukoresha ubuhanzi mu kubaka ubumwe

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 11, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bari mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umusizi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Rumaga yagaragaje ko ubuhanzi bukwiye kugira uruhare rukomeye mu gushimangira ubudaheranwa no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uyu munyabugeni yavuze ko kwibuka bidakwiye kugarukira ku mihango gusa, ahubwo bikwiye kuba umwanya wo gusubiza amaso inyuma hagamijwe kwiyubaka no gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu kirangwa n’amahoro.

Kwibuka si umuhango gusa

Mu butumwa yatanze muri ibi bihe byo Kwibuka, Rumaga yavuze ko kwibuka ari umwanya ukomeye wo kwegera ukuri no kwigira ku mateka y’u Rwanda.

Yagize ati: “Kwibuka si umuhango gusa, ni no kwiyubaka. Ni umwanya wo kongera ubumwe hagati yacu nk’Abanyarwanda no kwegera ukuri, tukigira ku mateka yacu tukayahindura isoko y’imbaraga zo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.”

Yagaragaje ko amateka y’u Rwanda akwiye kuba isomo rifasha Abanyarwanda kubaka ejo hazaza heza, aho kuba inkomoko y’amacakubiri.

Ubutumwa ku rubyiruko

Rumaga yibanze cyane ku rubyiruko, arusaba kugira uruhare mu kubungabunga amateka no guharanira ukuri.

Yagize ati: “Ku rubyiruko ndarubwira nti: mube abarinda amateka, abaharanira ukuri, n’abubaka ejo hazira Jenoside aho ubumuntu buruta urwango.”

Yavuze ko urubyiruko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza umurage wo kurinda amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Uruhare rw’ubuhanzi mu kubaka sosiyete

Uyu musizi kandi yavuze ko ubuhanzi ari igikoresho gikomeye gishobora guhindura imitekerereze y’abantu no gufasha sosiyete gukira ibikomere by’amateka.

Ati: “Uruhare rwanjye nk’umuhanzi ndarubona nk’ijwi ryibutsa, ryigisha amahoro n’ubumwe. Iyo tuvuga, turirimba cyangwa twandika, tuba twubaka ubudaheranwa tukarinda ko amateka yacu yavuga nabi.”

Rumaga asoza asaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza kwibuka bafite intego yo kubaka ejo hazaza heza, aho amateka mabi atazongera kwisubiramo, buri wese agaharanira kuba umusemburo w’impinduka nziza.

Previous Post

Burundi: Inkuru y’umupolisi wakatiwe amezi 600 yatunguye benshi

Next Post

#Kwibuka32: Judence Kayitesi yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima i Prague na Budapest

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 weeks ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
#Kwibuka32: Judence Kayitesi yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima i Prague na Budapest

#Kwibuka32: Judence Kayitesi yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima i Prague na Budapest

Filime ‘Ben’Imana’ igiye guhagararira u Rwanda muri Cannes Film Festival 2026

Filime ‘Ben’Imana’ igiye guhagararira u Rwanda muri Cannes Film Festival 2026

Spice Diana yashimangiye akamaro k’uburezi

Spice Diana yashimangiye akamaro k’uburezi

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.