• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Wednesday, June 17, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Kinshasa: Hongeye kwibukwa urupfu rwa Papa WEMBA ‘umwami wa Rumba’ apfuye

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 24, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Igihe kirihuta ku bakunzi ba muzika ya Rumba bagikunda kumva indirimbo nka ‘Chacun pour soi’, ‘Show me the way’ cyangwa ‘Maria Valencia’ n’izindi za Papa Wemba, ariko uyu munsi imyaka 10 irashize apfuye upfu rwatunguranye.

Uyu ni umunsi utazibagirana muri DR Congo, igihugu cyasabye Ubumwe bwa Afurika ko ugirwa umunsi wo kwizihiza muzika ya Afurika, mu kuzirikana uyu ufatwa nk’ ‘Umwami wa Rumba’.

Uyu munsi, Jeannot Ilunga umwe mu bakunzi ba muzika ya Wemba yanditse ku rubuga Facebook ati: “Mbega uko igihe cyihuta! Sindimo kwemera ko umwami wa Rumba atakiriho kuko muzika ye imurikira buri munsi wanjye”.

Celine Kakule yasubije Ilunga ati: “Turamwibuka nk’uwagiye ejo”.

Radio BBC i Kinshasa ivuga ko uyu munsi ku rugo rwa Wemba – ubu rwahindutse “Inzu ndangamurage ya Rumba” hateganyijwe igikorwa cyo kumurika bimwe mu bintu bwite bye. N’igitaramo cya muzika nyuma.

Jules Shungu Wembadio Pena Kikumba amazina yahawe n’ababyeyi, abakunzi ba muzika bamumenye nka Papa Wemba muri bande za muzika yabayemo nka Zaiko Langa Langa yahereyemo, Yoka Lokole yashinze nyuma, na Viva la Musica naryo yashinze kandi yari akuriye mu gihe cy’urupfu rwe.

Nyuma y’umunsi muremure w’ibikorwa, tariki 24 Mata 2016 – hari ku cyumweru, ubwo yariho aririmbira imbaga yari yitabiriye Festival de la Musique Urbaine d’Anoumabo i Abidjan muri Côte d’Ivoire, yituye hasi.

Bamwe bagize ngo ni umunaniro usanzwe kuri uyu mugabo wari ufite imyaka 66.

Ariko nyuma y’amasaha macye inkuru mbi yatashye mu bakunzi ba Rumba ku isi ko Wembadio atongeye guhaguruka, ahubwo yahise atabaruka.

Mu mujyi wa Kinshasa hakozwe ikibumbani kibutsa abamukundaga ubuhanga mu muziki no kwambara neza

Papa Wemba ntiyari umumyamuziki gusa ahubwo yari anazwiho kuba umuhanga mu kwambara – kuri iki bamwe mu banyecongo bafata nka siyanse bise ‘sapologie’ Wemba bamuhimbaga ‘Pape de la Sape’, nko kuvug ako ari ikirenga mu ‘gutsapa’.

Bimwe mu biri bwerekanwe uyu munsi ku rugo rwe harimo imyambaro ye n’ibindi bwite byari mu bigize ubuzima bwe.

Wemba yasize umugore we Marie-Rose Luzolo, bahimba Amazone bari bamaranye imyaka myinshi. Ubukwe bwabo mu 2014 – imyaka ibiri mbere y’urupfu rwa Wemba – bwaravuzwe cyane kandi bwitabiriwe n’ibyamamare n’abanyapolitike bakomeye. Wemba na Luzolo bafitanye abana batandatu.

Mu Ukuboza (12) 2021 injyana ya Rumba yashyizwe ku rundi rwego ubwo UNESCO yayigiraga kimwe mu bigize umurage w’isi ugomba kurindwa.

Wemba ni umwe mu banyamuziki ba Congo bagize uruhare rukomeye mu kumenyakanisha Rumba ku isi iturutse aho ikundwa bikomeye muri Congo-Brazaville na Congo-Kinshasa.

Previous Post

Umuhanzi utabona agiye kwitabira irushanwa ryo kwiruka

Next Post

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Abigael Kendi ni umukobwa w’imyaka 19 wo muri Kenya ufite ubuzima budasanzwe bwatangaje benshi. Yavutse afite inkondo ebyiri z’umura, nyababyeyi...

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
4 weeks ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Next Post
Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

Urukundo rushya rwa Abba Marcus imfura ya Cameleone ruri mu mbuto

Umugore yatewe inda n’abagabo babiri icyarimwe, siyanse ibivugaho iki?

Umugore yatewe inda n'abagabo babiri icyarimwe, siyanse ibivugaho iki?

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali

Patient Bizimana agarukanye “Agakiza” i Kigali

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.