Umuhungu wa Jose Chameleone, Abba Marcus Mayanja, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ariko noneho si ku bijyanye n’umuziki cyangwa siporo, ahubwo ni ku rukundo rwe ruri gutera indi ntambwe ikomeye.
Amakuru ari gucicikana agaragaza ko uyu musore ari mu rukundo rukomeye n’inkumi bitegura kwibarukana, ibintu byatumye benshi batangira kumwibazaho nk’umusore uri kwinjira mu buzima bushya bw’ububyeyi akiri muto.
Ibi byagaragajwe n’amashusho yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bombi bari mu munezero, bikaba byaratumye abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare batangira kubihuza n’impinduka zikomeye mu mibereho ya Abba Marcus.
Uyu musore asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na nyina, Daniella Atim, nyuma yo gutandukana kwe na Jose Chameleone mu 2025. Nubwo yakuriye mu buzima bw’ibyamamare, Abba Marcus yagiye agaragaza ko ashaka kwiyubakira izina rye, by’umwihariko mu mikino yo koga aho yigeze no kwegukana imidali akiri muto.
Iyi nkuru ije ikuraho urujijo ku byigeze kuvugwa mu 2023, aho byavugwaga ko yaba ari mu rukundo na Mitchelle Kaddu, umukobwa wa Desire Luzinda.
Nubwo ataratangaza byinshi ku mugaragaro, biragaragara ko ubuzima bwa Abba Marcus burimo gufata indi ntera, aho ava mu buzima bw’ubusore asatira inshingano zikomeye z’ubuzima bw’umuryango.






