• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, June 4, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Uncategorized

Britney Spears yitabaje ikigo ngororamuco

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
April 13, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Mu gihe ibyamamare bikunze kugaragaza uruhande ry’ibyishimo, hari urundi ruhande ry’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeje badakunze kugaragaza. Umuhanzi Britney Spears ni umwe mu bongeye kubigaragaza, nyuma yo kujya mu kigo ngororamuco agamije kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata 2026, ibinyamakuru bitandukanye  byo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika byatangaje ko uyu muhanzi ufite imyaka 44 y’amavuko, yafashe icyemezo  cyo kwivuriza mu kigo cyihariye, mu rwego rwo kwisubiza ku murongo.

Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kumwe atawe muri yombi akekwaho gutwara imodoka yanyoye ibisindisha mu gace ka Califinia.icyo gihe, ibinyakuru byatangaje ko yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa BMW ku muvuduko urenze uwagenwe.

Poliso ikora mu muhanda (police traffic) muri Califonia yavuze ko Britney Spears yagaragaje ibimenyetso by’uko adakwiye kwifatira ibyemezo, bityo asabwa gupimwa ibisindisha mu mubiri, nyuma biza kwemezwa ko abikoresha.

Ushinzwe ibikorwa bye icyo gihe yavuze ko ibyabaye bidakwiye, anizeza ko muryango we ugiye gukurikirana ikibazo cye kugira ngo bitazongera kubaho.

Uretse ibyo, biteganyijwe ko mu byumweru bitatu ari imbere, Britney Spears azitaba urukiko rwo muri Califonia, aho azaburanishwa ku cyaha cyo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha.

Icyakora, kujya mu kigo ngororamuco kwe kwagaragaje indi sura—aho ikibazo kitarebwa gusa nk’icy’amategeko, ahubwo ko yaba afite ikibazo cyo mu buzima bwo mu mutwe, ikibazo gikunze kugaragara ku byamamare byinshi.

Britney Spears ni umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki ku Isi, aho yakoze indirimbo zakunzwe zirimo “Baby One More Time”, “Toxic”, “Everytime”, “Gimme More”, “Womanizer” na “Stronger”.

Ku rundi ruhande icyemezo yafashe cyo kwiyitaho gishobora gufatwa nk’intambwe yo kongera kwiyubaka, ariko nanone kikaba cyongera kugaragaza ko n’ibyamamare bikomeye bishobora guhura n’ibibazo bisaba ubufasha bwihariye.

Previous Post

Indirimbo ya Fik Gaza na Sheebah Karungi yasibwe kuri YouTube

Next Post

The Ben na Diamond Platnumz bategerejwe i Kampala

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Ambassadors of Christ Choir igiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 30 muri Bk Arena

Ambassadors of Christ Choir igiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 30 muri Bk Arena

by Alex RUKUNDO
2 weeks ago

Ambassadors of Christ Choir ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, igiye gukora igitaramo cy'amateka cyo kwizihiza isabukuru...

“The Beast”: Imodoka ya Perezida wa Amerika itinya amasasu n’ibisasu

“The Beast”: Imodoka ya Perezida wa Amerika itinya amasasu n’ibisasu

by MUNYANKINDI Alphonse
3 weeks ago

Imodoka ya Perezida wa United States izwi nka “The Beast” iri mu modoka zifite umutekano ukomeye kurusha izindi ku isi....

Sheebah Karungi yavuze ko Cindy Sanyu yiyemera

Sheebah Karungi yavuze ko Cindy Sanyu yiyemera

by Alex RUKUNDO
3 weeks ago

Sheebah Karungi yavuze ko Cindy Sanyu rimwe na rimwe yiyemera bikabije, kandi ko nta mpamvu afite yo guhora kumwereka ko...

Next Post
The Ben na Diamond Platnumz bategerejwe i Kampala

The Ben na Diamond Platnumz bategerejwe i Kampala

Sama Sojah: “Umuziki wanjye urimbitse ku buryo abagande batawumva neza”

Sama Sojah: “Umuziki wanjye urimbitse ku buryo abagande batawumva neza”

Afro Exchange i Kampala yasize abitabiriye banyuzwe bikomeye

Afro Exchange i Kampala yasize abitabiriye banyuzwe bikomeye

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026
Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi
Imyidagaduro

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.