Umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusabira imbabazi abantu bakurikiranyweho kugira uruhare mu gusakaza amashusho atera akabariro ari hamwe n’umukunzi we, ibintu byigeze guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro nyarwanda.
Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, aho yasohoye ibaruwa ndende igaragaza ko yahisemo inzira y’amahoro no kubabarira aho gukomeza urugendo rwuzuyemo amakimbirane n’inzika.
Nubwo atigeze avuga amazina y’abo yasabiye imbabazi mu buryo bweruye, abenshi bahise bahuza ubutumwa bwe n’abantu bari mu nkiko cyangwa bafunzwe bakekwaho gusakaza ayo mashusho, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor ndetse na Kalisa John uregwa ari hanze.
Mu butumwa bwe, Yampano yavuze ko uko umuntu agenda akura ari na ko amenya ko amahoro n’imbabazi bifite agaciro kurusha gukomeza inzika zidashira.
Yavuze ko hari igihe abantu bakora amakosa bitewe n’uburakari, ibihe bibi, cyangwa kutagira ubushishozi buhagije, ariko ko kubabarira ari intambwe ikomeye umuntu afata agamije kwiyubaka no gukomeza ubuzima bwe mu ituze.
Yagize ati: “Uyu munsi ndifuza kubwira abantu bose ko nahisemo inzira y’amahoro. Ndifuza gusabira imbabazi umuntu wese waba afungiye ikibazo gifitanye isano n’ibyabaye hagati yanjye n’ibintu byagiye bivugwa kuri njye.”
Uyu muhanzi yavuze kandi ko adashaka gukomeza kubaho mu mwuka w’urwango n’amakimbirane, ahubwo ashaka gutangira ubuzima bushya burimo ituze no gukora cyane ku rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Mu magambo agaragaza amarangamutima, Yampano yavuze ko kubabarira atari intege nke ahubwo ari ubutwari bwo guhitamo amahoro aho guhitamo inzika.
Ibaruwa ye yasojwe ateguza abakunzi be album nshya yavuze ko iri mu nzira yise “On The World”, avuga ko izaba igaruka ku rugendo rw’ubuzima, kwiyubaka, gukomera no gukomeza imbere nubwo umuntu yaba yaranyuze mu bihe bikomeye.
Iki cyemezo cya Yampano cyo gusabira imbabazi abo bireba cyakuruye impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagifashe nk’intambwe yo gukira ibikomere no kwerekana ubupfura, mu gihe abandi bakomeje kwibaza uko uru rubanza ruzasozwa mu mategeko.










