Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya ‘Vestine&Dorcas’ yibarutse imfura. Uyu mugore yabyariye mu Mujyi wa Vancouver aho amaze igihe atuye kuva yasigara muri Canada mu mpera z’umwaka ushize ubwo we na mugenzi basozaga ibitaramo bari bahafite.
Amakuru yizewe aturuka ku kinyamakuru IGIHE avuga ko uyu mugore amaze ukwezi kurenga abyaye umwana w’umukobwa akaba imfura ye.
Uwatanze aya makuru yagize ati “Ni byo ni impamo yarabyaye rwose. Yabyaye umwana w’umukobwa muri Werurwe 2026. Ubu umwana agiye kuzuza amezi abiri. Yabyariye Vancouver aho atuye kuva yasigara inaha muri Canada.”
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo itsinda rya ‘Vestine&Dorcas ryari muri Canada mu bitaramo byazengurutse mu mijyi itandukanye, we ntabwo yabashije ku garuka mu Rwanda, kuko hagaritse Dorcas na M Iréné Umujyanama wabo mu by’umuziki bari bajyanye.
Ishimwe Vestine abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse ibaruwa ndende agaragaza ko yicuza impamvu yakoze ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo.
Mu butumwa burebure yanditse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu Cyongereza, Vestine yavuze ko abayeho ubuzima atishimiye ndetse ko ku bwe asanga yaragize amahitamo mabi cyane.
Ibyo byafashwe nko kuba uyu mugore yari yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’umugabo we bari barakoze ubukwe muri Nyakanga 2025.
Uretse ibyo gutandukana n’umugabo we, kuva mu Ugushyingo 2025 ubwo yafataga icyemezo cyo gusigara muri Canada, n’ibikorwa bya muzika by’itsinda rya ‘Vestine&Dorcas’ bisa n’aho byatangiye kugenda biguruntege.
Ikinyamkuru Impinga kivuga ko cyagerageje gushaka Vestine ngo bamubaze byimbitse kuri iyi nkuru ariko kumubona ntabwo byabakundiye.







