• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Gisa cy’Inganzo na Ishimwe Clement baciye amarenga y’uko bashobora gukorana

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
May 13, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Umuhanzi Gisa cy’Inganzo yatangaje ko yiteguye kongera gukorana na Producer Ishimwe Karake Clement binyuze muri ‘studio’ y’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, avuga ko ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwa muzika.

Ibi Gisa cy’Inganzo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma y’uko Ishimwe Clement na we agaragaje ubushake bwo kongera gukorana na we, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Ishimwe Clement yibukije abakunzi ba muzika ko indirimbo ya nyuma yakoranye na Gisa cy’Inganzo ari “Uruyenzi”, avuga ko iyo ‘post’ igize ibitekerezo (comments) 500 bashobora kongera guhura mu nzu itunganya umuziki.

Gisa cy’Inganzo na we yavuze ko yakira neza igitekerezo cyo kongera gukorana na Clement, cyane ko ari umwe mu bamufashije gutera intambwe ikomeye mu muziki binyuze mu ndirimbo nka “Uruyenzi” yamuhaye izina rikomeye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Yagize ati: “Iteka nezezwa cyane n’uko anshyigikira, akangirira icyizere tugakorana. Ni umugisha n’amahirwe, kuko ni we wakoze ‘Uruyenzi’ n’izindi. Rero kubera Imana twakongera tugakora n’izindi.”

Uyu muhanzi asoza avuga ko nta kabuza yiteguye kongera gukorana na Ishimwe Clement, agaragaza ko yizeye ko byatanga izindi ndirimbo zikomeye zongera kwagura urugendo rwe rwa muzika.

Urugendo rwa Gisa cy’Inganzo mu muziki nyarwanda rwaranzwe n’intambwe zitandukanye zamufashije kumenyekana no kugira izina rikomeye mu njyana gakondo n’iy’iki gihe.

Ubu, Gisa cy’Inganzo ari mu bahanzi bakomeje kwibandwaho mu muziki nyarwanda, aho hari icyizere ko kongera gukorana na Kina Music na Ishimwe Clement byamufasha gusubukura umwihariko we mu bihangano bishya.

Previous Post

Vestine wo mu itsinda ‘Vestine&Dorcas yibarutse imfura

Next Post

Imanizabayo yanditse amateka muri Afurika

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Imanizabayo yanditse amateka muri Afurika

Imanizabayo yanditse amateka muri Afurika

Ubushinjacyaha bwajuririye irekurwa rya DJ Toxxyk

Ubushinjacyaha bwajuririye irekurwa rya DJ Toxxyk

Sheebah yemeje ko yaba umugore wa 10

Sheebah yemeje ko yaba umugore wa 10

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.