Muri Uganda haravugwa inkuru iteye agahinda n’akababaro, aho umugore witwa Juliet Tushabeomwe w’imyaka 45 yatawe muri yombi akekwaho guhatiriza umwana w’imyaka umunani kumira inshinge 46 zikoreshwa mu kudoda.
Uyu mwana, ubana na we nka mukase yatangiye kugaragaza ububabare bukabije mu nda, ibintu byatumye nyirasenge, Birungi Eunice, afata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga.
Amaze kugera kwa muganga, akoresheje ibikoresho birimo X-ray na CT-Scan, abaganga bavumbuye ko mu nda y’uyu mwana harimo inshinge nyinshi.
Yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya Mbarara, aho abaganga babaze bakazikuramo 46 zose.
Uko byakozwe n’impamvu bivugwa
Raporo z’ibanze zigaragaza ko uwo mwana yaba yarazizingwaga mu mpapuro, agahatirwa kuzirya mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Hari n’aho bivugwa ko yahabwaga igikoma ngo bimufashe kuzirya.
Se w’umwana, Twinomugisha Simon, yabwiye polisi ko amakimbirane yo mu rugo ashobora kuba intandaro, aho umugore we atashakaga ko umwana avugana na nyina, bikaba byarateye amakimbirane akomeye mu muryango.
Iperezwa rikomeje
Polisi ya Uganda yatangaje ko Juliet Tushabeomwe afungiye kuri sitasiyo ya Mitooma mu gihe iperereza rikomeje mbere y’uko agezwa imbere y’ubutabera.
Abaturage bo mu gace kibasiwe n’iyi nkuru bakomeje kugaragaza uburakari n’akababaro, basaba ko ubutabera bukurikiza amategeko mu guhana uwaba yagize uruhare muri iki gikorwa kinyuranyije n’uburenganzira bw’umwana.








