• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Indirimbo nshya ziri kubica bigacika: Ibyo wakongeramo muri playlist yawe muri iki cyumweru

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
May 7, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Icyumweru gishize cyagaragaje uburyo umuziki nyarwanda ukomeje kugira amabara atandukanye, aho indirimbo nshya n’izari zisanzwe zizwi zikomeje guhabwa umwanya mu bitangazamakuru no ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Urubuga Impinga.rw rugaragaza indirimbo ziri gukundwa cyane muri iki gihe, ziganjemo izisohotse vuba n’izikomeje kugumaho mu mitima y’abakunzi b’umuziki.

“Come On” – Mike Kayihura

Mike Kayihura yagarukanye indirimbo nshya “Come On”, ari na yo ya mbere ashyize hanze ku giti cye mu gihe cy’imyaka hafi itanu. Iyi ndirimbo iri mu mushinga we wa EP yise Intwaza.

Mu gihe gito imaze hanze, imaze kurebwa inshuro zirenga 60,000 kuri YouTube, igaragaza ko yakiriwe neza n’abakunzi be.

Yakozwe na Muriroo, ihabwa ubuziranenge (mix & master) na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Harris.

“AYAYAAH” – Element Eleeeh ft Bien & Joshua Baraka

Element Eleeeh yahuje imbaraga n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Iburasirazuba aribo Bien Aime Baraza na Joshua Baraka.

Iyi ndirimbo ya afrobeat ivanze na kompa yakozwe na Element Eleeeh ubwe, igaragaza ubufatanye bukomeje gukura hagati y’abahanzi bo mu karere.

“We Made It” – Nel Ngabo & Platini P

Nel Ngabo na Platini P bakomeje kwigaragaza binyuze mu mushinga wabo uhuriweho witwa Vibranium. Iyi ndirimbo irimo amashusho agaragaza urugendo rw’ubuzima n’iterambere ryabo mu muziki.

Yakozwe na Davydenko, amashusho ayoborwa na Roddy Ray.

“Kare mu museke” – Ben & Chance

Iyi ndirimbo ya gospel ya Ben & Chance yasohotse mbere gato y’igitaramo cyabo cya Pasika cyabereye muri BK Arena.

Mu gihe gito imaze, imaze kurebwa inshuro zirenga 380,000, igahita iba imwe mu ndirimbo za gospel zikunzwe cyane muri iki gihe.

“Msingi” – Papi Clever & Dorcas

Papi Clever & Dorcas bakomeje kwagura imbibi z’umuziki wabo binyuze mu ndirimbo “Msingi” ikoze mu Giswahili, bituma igera ku bakunzi benshi muri Afurika y’Iburasirazuba.

“Extra Stamina” – Diez Dola

Nubwo imaze igihe isohotse, Diez Dola akomeje kuyobora imiziki yo mu tubyiniro n’ahandi hatandukanye i Kigali. Iyi ndirimbo imaze kurenga views miliyoni ebyiri kuri YouTube, ikaba iri no ku mushinga we wa album Propaganda iteganyijwe gusohoka muri Kamena.

Uko isoko ry’umuziki rihagaze

Izi ndirimbo zigaragaza uburyo umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere, uhuza abahanzi bashya n’abamaze kumenyekana, ndetse ugafungura imiryango mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Previous Post

Uganda: Umugore yafunzwe azira guha Umwana inshinge 46 mu rukozasoni rwateye abaturage umujinya

Next Post

Uganda: Spice yatangaje ko yanyuzwe no kugenda kuri moto

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse anacibwa ihazabu...

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Shakira yatumiye Ghetto Kids mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi w’icyamamare Shakira yatangaje ko yatumiye itsinda rya Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa...

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

Spice Diana Yongeye gukorana na Selecta Rizzon

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yongeye kuvugisha abakunzi b’umuziki nyuma y’amakuru avuga ko yongereye Selecta Rizzon mu ikipe imufasha...

Next Post
Uganda: Spice yatangaje ko yanyuzwe no kugenda kuri moto

Uganda: Spice yatangaje ko yanyuzwe no kugenda kuri moto

+250 basohoye Alubumu Nshya

+250 basohoye Alubumu Nshya

AI yazaniye icyizere abagabo babwirwaga ko batazabyara! Intanga zabuze zongeye kuboneka

AI yazaniye icyizere abagabo babwirwaga ko batazabyara! Intanga zabuze zongeye kuboneka

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.