Mu ishyamba rya Kibale National Park muri Uganda, abashakashatsi batangaje ko umuryango munini w’inguge zo mu gasozi wigeze kubana neza wacitsemo ibice. Ubu ayo matsinda abiri amaze imyaka igera ku munani ari mu ntambara ikaze hagati yayo.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi Science. Bugaragaza ko kuva mu 2018 hamaze kubarurwa inguge 24 zapfuye, zirimo impinja 17, zishwe mu bitero byabaye hagati y’ayo matsinda.
Umuryango wigeze kubana mu mahoro
Uyu muryango w’inguge uzwi nka Ngogo ni wo munini uzwi ku isi mu nguge zo mu gasozi. Wari ugizwe n’inguge zirenga 200.
Mu myaka yashize, izi nyamaswa zabanaga mu mahoro. Nubwo zari zigabanyijemo amatsinda abiri ariyo : itsinda ry’Uburengerazuba n’itsinda ryo Hagati zafatwaga nk’umuryango umwe.
Umushakashatsi Aaron Sandel wigisha muri Kaminuza ya Texas muri Amerika yavuze ko mbere inguge zari zizwiho ubusabane bukomeye.
Yagize ati: “Izi zari inguge zafatanaga mu biganza. Ariko ubu zirimo kugerageza kwicana.”
Uko amakimbirane yatangiye
Abashakashatsi bavuga ko ikibazo cya mbere gikomeye cyagaragaye muri Kamena 2015. Icyo gihe inguge zo mu itsinda ry’Uburengerazuba zahungaga zikirukankanwa n’iz’itsinda ryo Hagati.
Mu busanzwe, mu nguge habaho guterana amagambo, kwirukankana cyangwa kuboroga. Ariko akenshi nyuma y’igihe gito zirongera zikabana neza.
Icyakora kuri iyi nshuro ibintu byabaye bitandukanye. Nyuma y’icyo gikorwa, ayo matsinda yamaze ibyumweru bitandatu ategerana. Byongeye kandi, uburyo yavuganaga bwagiye bugabanuka cyane.
Mu 2018, ayo matsinda yaje gutandukana burundu. Nyuma yaho hatangiye ibitero bikomeye hagati yayo.
Inguge nyinshi zarapfuye
Ubushakashatsi bwerekana ko kuva ayo matsinda yatandukana habaye ibitero 24 bikomeye.
Muri ibyo bitero, inguge z’ingabo zirindwi n’impinja 17 zo mu itsinda ryo Hagati zarishwe.
Abashakashatsi bemera ko umubare w’inguge zapfuye ushobora kuba urenze uwo babonye, kuko hari izindi zishobora kuba zarapfuye zitagaragaye.
Mu busanzwe inguge zirinda cyane ubutaka bwazo. Nanone kandi zigirana amakimbirane n’andi matsinda. Icyakora kuba inguge zari zisanzwe zibana zahinduka abanzi byatangaje cyane abahanga.
Impamvu zishobora kuba zarateye ayo macakubiri
Abashakashatsi bavuga ko hari ibintu bitatu bishobora kuba byaratumye ayo matsinda acikamo ibice.
Icya mbere ni impfu z’inguge eshanu z’ingabo n’iy’ingore imwe zapfuye mu mwaka wa 2014 ku mpamvu zitazwi.
Icya kabiri ni impinduka mu buyobozi bw’itsinda yabaye mu 2015. Abahanga bavuga ko impinduka nk’izi zishobora kongera amakimbirane hagati y’inyamaswa.
Icya gatatu ni indwara yo mu myanya y’ubuhumekero yadutse mu 2017 igahitana inguge 25, zirimo ingabo n’ingore zikuru.
Icyo ubu bushakashatsi busobanura ku bantu
Abahanga bavuga ko ibyabaye kuri izi nguge bishobora gufasha gusobanukirwa neza uko amakimbirane n’intambara bitangira mu bantu.
Bagaragaza ko niba inguge—zifitanye isano ya hafi n’abantu—zishobora guhinduka abanzi nta mpamvu nini zigaragara, bishobora gusobanura ko imiterere y’imibanire mu matsinda igira uruhare runini mu ntambara.
Umushakashatsi James Brooks wo mu kigo cy’Ubudage cy’Ubushakashatsi ku Nguge yavuze ko ubu bushakashatsi bwibutsa abantu ingaruka z’amacakubiri mu matsinda.
Yongeyeho ko abantu bashobora kwigira byinshi ku myitwarire y’inyamaswa, haba mu mahoro cyangwa mu makimbirane. Ariko kandi, yavuze ko abantu bagomba kwibuka ko amateka y’imihindagurikire y’ibinyabuzima atagena ejo hazaza habo.










