Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Alikiba, yifatanyije n’Abanyarwanda mu gihe cy’ikorwa rya Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba ko amateka mabi atazongera kwisubiramo ukundi.
Uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania, usanzwe ufite abakunzi benshi mu Rwanda, yatanze ubutumwa bwo kwibuka abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa 11 Mata 2026, aho yashyizeho ifoto ishushanya uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza urumuri rw’icyizere.
Ubutumwa bwo kwibuka no kwiyubaka
Mu butumwa bwe, Alikiba yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana amateka no gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yanditse ati: “Ntibizasubire ukundi. Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuke twiyubaka.”
Aya magambo ahuza n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Twiyubaka”, ishishikariza Abanyarwanda kuzirikana amateka yabo ariko banakomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’amahoro.
Umubano wa Alikiba n’Abanyarwanda
Alikiba ni umwe mu bahanzi bo mu karere bagirana umubano mwiza n’u Rwanda ndetse ibikorwa bye bikundwa cyane n’Abanyarwanda.
Mu mpera za 2025, yari yitabiriye igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali cyiswe “Kigali Ishyushye”, cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, aho yaririmbiye abakunzi b’umuziki baje ari benshi.
Ubutumwa bwe buje mu gihe ibikorwa byo Kwibuka32 bikomeje hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashimangira ko amateka mabi atazongera kubaho ukundi.










