Ykee Benda yatangaje ko nta gahunda afite yo kogera gukorana na Dre Cali wahoze abarizwa mu itsinda rya Mpaka Records, ibi abitangaje nyuma y’uko umubano w aba bombi ujemo agatotsi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri NOW Media Ug, Ykee Benda yavuze ko “bidashoboka” kongera gukorana na Dre Cali bitewe n’uburyo yavuye muri lebel.
Hari amakuru avugwa ko Dre Cali yavuye muri Uganda yerekeza muri Canada agiye gushaka indi mikoranire mu gihe yari gifitanye amasezerano na Mpaka Records, ibintu Ykee avuga ko byamubabaje cyane.
Nubwo byamubabaje, Ykee avuga ko yamubabariye mbere y’uko amusaba imbabazi.
Yagize ati: “Namubabariye mbere y’uko asaba imbabazi, ibi bigaragaza uko umugabo nyawe wiyubaha n’uburyo yitwaramo ,u bihe nk’ibyo.”
Yakomeje avuga ko ubunyamwuga n’icyubahiro ari ingenzi ku bigaragaza mu gihe umuhanzi cyagwa undi muntu uwa riwe wese, atandukanye n’abamfashaga cyagwa lebel yakoranaga nayo.
Ati: “Iyo natangiye gukorana nawe, ni byiza gutanduka neza ntacyo ushinja cyagwa njye nkushinja, ibyo ni ubunyamwuga.”
Ykee Benda yagarutse ku kuntu yavuye muri Badi Music, lebel yamufashije ku menyekana mu muziki.
Yavuze ko nyuma yo gukora indirimbo ye “Finger,” yaje kwakirwa na Badi amusaba ko bakorana, ariko mbere y’uko yemera abanza kubitekerezaho.
Ati: “Namusabye iminsi ibiri yo kubitekerezaho, hanyu muri Mutarama 2016, ngaruka nibwo twasinyanye amasezerano.”
Yavuze kandi ko muri 2017 agiye kuva muri lebel, yicaye na Badi babiganiraho, amubwira ko yifuza ko bahagarika imikoranire.
Ati: “ Twumvikanye kuri buri kimwe hanyuma arandeka ndagenda.”
Ykee Benda yashoje avuga ko Dre Cali na we yari kubigeza atyo, aho kugenda atunguranye ntakubimenyesha ubuyobozi bari bafitanye amasezerano.









