• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, July 28, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

RPL na FERWAFA mu makimbirane ku gikombe cya Shampiyona

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
May 12, 2026
Reading Time: 1 min read
A A

Haravugwa kutumvikana hagati ya Rwanda Premier League na FERWAFA ku buryo ibikombe bya BK Pro League 2025/26 bizatangwa. Impamvu nyamukuru ishingiye ku makipe yo muri Sudani ari gukina muri shampiyona y’u Rwanda.

Kutumvikana ku bikombe bya BK Pro League

Ku wa 11 Gicurasi 2026, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko hazatangwa igikombe kimwe gusa. Yavuze ko ikipe izarangiza ari iya mbere ari yo izacyegukana, kabone n’iyo yaba Al Hilal SC cyangwa Al Merrikh SC.

Yasobanuye ko amafaranga y’igihembo cya miliyoni 80 Frw azahabwa ikipe ya mbere mu Rwanda. Yongeyeho ko kubera amabwiriza ya CAF, amakipe yo muri Sudani adashobora guhagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika.

RPL yavuze ko ibikombe bibiri bihari

Mu gitondo cyo ku wa 12 Gicurasi 2026, Rwanda Premier League yahise isohora itangazo rivuguruza ibyo FERWAFA yatangaje.

RPL yavuze ko gahunda yo gutanga ibikombe bibiri itigeze ihinduka. Yavuze ko ibi byari byarumvikanyweho kuva amakipe yo muri Sudani yemerewe gukina muri BK Pro League.

Nk’uko RPL ibisobanura, ikipe yo muri Sudani izasoza iri iya mbere izahabwa igikombe cy’icyubahiro cya “BK Pro League Champions 2025/26”. Icyakora ntizahabwa amafaranga y’ibihembo.

Ikipe ya mbere mu makipe y’u Rwanda yo izahabwa igikombe cya “BK Pro League National Champions”. Ni na yo izahagararira igihugu muri CAF Champions League 2026/27.

Kugeza ubu, Al Hilal SC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 70. Irusha amanota 11 APR FC iri ku mwanya wa kabiri.

Mu makipe y’u Rwanda, APR FC ni yo iri hafi kwisubiza igikombe. Irusha Rayon Sports amanota umunani mbere y’imikino ya nyuma ya shampiyona.

Previous Post

Dance Mamweeta agiye guhuriza abakunzi b’imbyino

Next Post

“Sinshobora kongera gukorana na Dre Cali” – Ykee Benda

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Aston Villa Yegukanye Europa League

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Ikipe ya Aston Villa yatsinze SC Freiburg ibitego 3-0 yegukana UEFA Europa League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo....

Arsenal yakoze amateka nyuma y’imyaka 22

Arsenal yakoze amateka nyuma y’imyaka 22

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Arsenal yegukanye igikombe cya Premier League 2025-2026, isubira ku ntebe y’icyubahiro nyuma y’imyaka 22 yose itagitwara. Iyi ntsinzi yemejwe nyuma...

Itike y’igikombe cy’isi ibyara amafaranga atabarika

Itike y’igikombe cy’isi ibyara amafaranga atabarika

by MUNYANKINDI Alphonse
2 months ago

Kwitabira Igikombe cy’Isi cya FIFA biha ibihugu amafaranga menshi, kwamamara ku rwego mpuzamahanga n’ibyishimo bikomeye mu baturage, bikanafasha guteza imbere...

Next Post
“Sinshobora kongera gukorana na Dre Cali” – Ykee Benda

“Sinshobora kongera gukorana na Dre Cali” - Ykee Benda

Yatse gatanya nyuma y’igihe gito akoze ubukwe

Yatse gatanya nyuma y’igihe gito akoze ubukwe

Vestine wo mu itsinda ‘Vestine&Dorcas yibarutse imfura

Vestine wo mu itsinda ‘Vestine&Dorcas yibarutse imfura

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre
Inkuru Nyamukuru

Les médias appelés à changer leur regard sur les violences basées sur le genre

by MUNYANKINDI Alphonse
June 23, 2026
“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima
Mu mahanga

“Mfite ibitsina gore bibiri”: Ubuzima bukomeye bwa Abigael bwakoze benshi ku mutima

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice
Imyidagaduro

DJ Toxxyk yakatiwe: Urukiko rwamuhaye umwaka n’igice

by MUNYANKINDI Alphonse
May 23, 2026
Aston Villa Yegukanye Europa League
Imikino

Aston Villa Yegukanye Europa League

by MUNYANKINDI Alphonse
May 21, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.